SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mu gahinda Kenshi benshi mubo Jean Lambert Gatare yafashije bamuvuze ibigwi (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Mu gahinda Kenshi benshi mubo Jean Lambert Gatare yafashije bamuvuze ibigwi (Amafoto)
Andi makuru

Mu gahinda Kenshi benshi mubo Jean Lambert Gatare yafashije bamuvuze ibigwi (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 28, 2025
Share
SHARE

Umugoroba wo  ku ya 27 Werurwe2028 wari  uwa amarira n’agahinda  kubabanye na  Jean Lambert Gatare  ubwo  benshi  mubo yafashije  byinshi mw’itangazamakuru bizihizaga ubuzima bwe bwa nyuma  higanjemo abamaze kwandika  izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda .

Ni mu muhango wabereye mu rugo rwa Nyakwigendera  I Nyamirambo aho benshi  mu bakora mw’Itangazamkauru baba abakuru cyangwa abato n’inshuti n’abavandimwe  bari bateraniye baje kumwizihiza nk’umugabo wari imfura kandi uzi kubana na benshi .

Muri uwo  muhango havugiwe byinshi mubyo Jean Lambert Gatare yakoze mu gihe cye cyose yamaze kuri iy’isi y’abazima kugeza  ashizemo Umwuka  kw’isi  y’abazima kw’itariki ya 22 Werurwe 2025 ku myaka  55 y’amavuko

Umunyamakuru ubimazemo igihe wanakoreye igitangazamakuru cy’igihugu ndetse akaba yaranakoranye na Jean Lambert Gatare, Tidjara Kabendera, yagaragaje ko nyakwigendera yagize uruhare runini mu kumutinyura no gutuma agera kuri Radio Rwanda ubwo yari avuye kwiga i Arusha muri Tanzania.

Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Justin, uri mu bakoranye igihe kinini na Jean Lambert Gatare aho bakunze gukorana cyane mu matangazo yamamaza, yemeje ko yari umuntu udasanzwe kandi urangwa no kudacika intege.

Mugabo yasobanuye ko gukorana na Jean Lambert Gatare mu birebana no kwamamaza byatumye bahindura umuvuno w’uko byakorwaga kandi abantu bakabikunda.

Ati “Byinshi byatubabazaga icyo gihe twaje kubihindura tubihuzamo no kujya twisekera tugatera urwenya, ari naho havuye kujya dukora amatangazo yo kwamamaza ahindura abantu ariko akanabarangaza.”

Yongeyeho ati “Ibyo twakoze icyo gihe ni byo bitanga igisobanuro, kuko haba ku gitangazamakuru cya Leta, haba no ku cyo twashinze dufatanyije ni cyo gisobanuro. Isango Star ntabwo yubatswe na njye na we gusa harimo n’abandi banyamakuru ariko muri bo Gatare yabaye inkingi ya mwamba, mu kubaka ibiganiro, gutanga ibitekerezo mu kuzakora itangazamukuru rizajya imbere kandi rizubaka abantu.”

Yashimangiye ko Gatare ari umuntu wagombaga kwiyambazwa ku muntu ushaka kumenya ibirebana n’itangazamakuru kandi ko yagombaga kuboneka kugira ngo abere abandi urugero rwiza.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mutesi Scovia, yashimangiye ko abateye ikirenge mu cya Jean Lambert Gatare bazavamo abanyamakuru beza nk’uko na we yari umunyamakuru mwiza kandi w’umunyamwuga

Umuyobozi wa Radio Rwanda n’izindi Radio za RBA, Uwayo Divin, yashimye umusanzu Gatare yatanze ku iterambere ry’iyo radio n’itangazamakuru muri rusange.

Ati “Umurage we yawusigiye abo bakoranye n’abandi bagiye bashinga ikirenge aho yagendaga ashingura barimo nanjye ubwanjye. Kuri njyewe mufata nk’umwarimu wigishije abatari bake itangazamakuru. Yabaye umwarimu mwiza w’itangazamakuru bitamusabye gufata ikaramu cyangwa ingwa ngo atange amasomo mu buryo busanzwe, yaratwigishije mu bijyanye n’umwuga kubera kumwumva no gukurikira ibyo yakoraga.”

Umunyamakuru wa Kiss FM, Niyongira Antoinette, yashimye uko yafashijwe gutera imbere mu mwuga na Jean Lambert Gatare ndetse yemeza ko uko ari ubu byagizwemo uruhare na we.

Ati “Gatare twahuye ndi umwana muto, umwana ufite inzozi, intumbero z’ejo hazaza ariko ubura uwamufungurira umuryango ngo abashe kuzigeraho. Duhura yabonye ubwo bushobozi bwari muri njye, angirira icyizere, amfungurira umuryango wo gutangira itangazamakuru.”

Yongeyeho ati “Yari umubyeyi wacu, yarebaga kure akavuga ngo uyu mwana ndabona yabishobora, kandi akakubwira n’ibyo wowe udakeka ko wageraho. Muvuze mu ijambo rimwe ni imfura, navuga ko yakoze ibyo yagombaga gukora nubwo agiye tukimukeneye.”

AMAFOTO: IGIHE

 

Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo
Umuraperi Kendrick Lamar ategerejwe i kigali mu bitaramo cyiswe Move Afrika: Rwanda”
Tonzi Ntiyemeranye nabaca intege abahanzi Nyarwanda
#Kwibuka 29 : Amateka n’ibigwi bya Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
#Kwibuka30 : menya ibyaranze tariki 9 Mata 1994 ubwo abafarabsa bateranaga abatutsi muri Kigali
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Lucky Tiger Casino Australia

May 28, 2024

Czechbet Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Casino Pokies

February 25, 2025

Uptown Aces Sister Casino

February 25, 2025

Which Buffalo Slot Machine Is The Best

May 28, 2024

N88 Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?