Nigeria yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa gatanu mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri USA, Canada na Mexico, umukino witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
Kuri uyu wa Gatanu itariki 21 Werurwe 2025 ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yakiriye Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Canada, Usa na Mexico.
Ni umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 maze u Rwanda rutakaza umwanya wa mbere mu itsinda C kuko rwagumye ku manota arindwi no ku mwanya wa gatatu.
Mu itsinda C, Africa y’Epfo yagize amanota 10 niyo ya mbere, Benin ifite amanota umunani ni iya kabiri, u Rwanda rufite amanota arindwi ni urwa Gatatu, Nigeria ni iya kane n’amanota atandatu, Lesotho ni iya gatanu n’amanota atanu naho Zimbabwe ni iya nyuma n’amanota atatu.
N’ubwo U Rwanda rwatsinzwe byari ibyishimo ku banyarwanda bari bari muri Stade Amahoro kuko umukino bawurebanye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’umuryango we.