Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukomeza gukwirakwiza amashusho y’umugore wa Danny Nanone, Moreen, aho akomeza kugaragaza ikibazo cy’indezo nk’icyitarakemuka.
Iki kibazo cy’indezo cyongeye kuzamurwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umwaka urenga urukiko rutegetse Danny Nanone kujya atanga indezo y’abana yabyaranye na Moreen.
Ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubuga rwa X, umuturage ukoresha izina Sir Byukavuba yasangije amashusho ya Moreen yo mu mwaka wa 2024, aho avuga ko RIB itigeze imukemurira ikibazo uko bikwiye.
Uyu yongeyeho amagambo agira ati: “Bagabo barabona ni Danny Nanone. Uburyo uyu mugore yirirwa asiragizwa muri media no kuri RIB kubera ko adahabwa indezo n’uwo babyaranye. RIB irenganya abantu.”
Yakomeje avuga ko hari ibindi bibazo bikomeye, nko kuba hari umuntu waburiwe irengero imyaka ibiri, ariko bititabwaho uko bikwiye.
Mu gusubiza kuri ubu butumwa, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko ikibazo cy’indezo cya Danny Nanone na Moreen cyamaze gukemura asaba abantu kutakigarura kenshi ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Waramutse, ko nawe umugaruye muri social media? Icyiganiro yavugiyemo ibi cyakozwe mu Ukwakira 2024. Ikindi, impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha ahahenge ko kutabahoza muri social media. Bafite abana bato bakeneye kurindwa.”
Ibi bije mu gihe hakomeje kwibazwa uko ikibazo cy’indezo cyakemuka burundu, ku buryo ababyeyi bose bafite inshingano zo kurera abana babyaye batabanje guhatirwa n’amategeko.