Intambara y’amagambo yongeye kuvuka kuri Kim Kardashian umaze kwamamara nk’umwe mu bagore bubatse izina mu mideli no ku mbuga nkoranyambaga na Kanye West wahoze ari umugabo we, nyuma y’aho uyu mugabo ashyize hanze indirimbo yumvikanamo Diddy ufunzwe azira gusambanya abagore n’abakobwa, ndetse n’umukobwa w’aba bombi North West.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Kanye West yashyize hanze indirimbo yise “Lonely Roads Still Go to Sunshine” yumvikanamo Diddy, umuhungu we King Combs na Kanye West n’umukobwa we North West n’umuririmbyi witwa Jasmine Williams.
Ni indirimbo yagiye hanze nyuma y’aho Kanye West yari yaganiriye na Kim Kardashian wari wamenye ibyayo, bakumvikana bifashishije abanyamategeko babo ko itazajya hanze.
Bari bemeranyije ko ninajya hanze amajwi yumvikanamo North West babyaranye azakurwamo kuko Diddy adakwiriye guhurira mu ndirimbo n’umwana nk’uyu w’imyaka 11, mu gihe ari no gukurikiranwa n’inkiko.
Ibi Kanye West yaje kubirengaho ku wa 15 Werurwe 2025, ayishyira hanze ndetse bituma yijundikwa na Kim Kardashian wahoze ari umugore banafitanye abana bane.
Aba bombi ubwo batandukanaga mu mategeko bemeranyije ko bagiye gufatanya kurera abana babo.
Bemeranyije kandi ko ibyemezo bireba abo bana bakaba bigomba gufatwa n’ababyeyi babo bombi, hamaze kurebwa niba nta ngaruka byabagiraho ubu cyangwa mu gihe kizaza.
Ibi byagombaga kujya bikurikizwa kugeza ku gihe buri mwana azagira imyaka 18 y’amavuko.
Nyuma y’aho Kanye West abirenzeho agashyira hanze iyi ndirimbo, uyu muhanzi yanditse kuri X ko umugabo ari we ufata umwanzuro wa nyuma. Ati “Umugabo afata umwanzuro wa nyuma.”
TMZ yatangaje ko Kim Kardashian, agiye kugana inkiko kugira ngo ibijyanye no gutandukana kwabo n’uko bakwiriye gufata abana babo bisubirwemo.
Umuntu waganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko uyu mugore ashaka ko Kanye West yamburwa uburengenzira ku bana gusa akaba yajya abasura bisanzwe ndetse akaba yabafasha ariko atemerewe kugira ibikorwa bijyanye na we bajyanamo.
Kanye West amaze iminsi atavugwaho rumwe ndetse mu minsi ishize yongeye kwibazwaho nyuma yo kugaragara yambaye umupira ushushanyijeho ikimenyetso gisa n’icyarangaga Aba-Nazi.
Yanaherukaga gutungura benshi ubwo yasabiraga Diddy gufungurwa, ndetse ananenga ibyamamare byamutereranye mu bihe bikomeye arimo.
Iyi myitwarire yose iri mu bikomeje gutera amakenga Kim Kardashian ndetse akaba ashaka ko abana babo bajya kure ya se kubera imyitwarire idahwitse adahwema kugaragaza.
Kanye West na Kim Kardashian bafitanye abana bane. Aba bombi batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2022.