SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ykee Benda yakiriye agakiza ahagarika kuririmbira mu tubari
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ykee Benda yakiriye agakiza ahagarika kuririmbira mu tubari
Imyidagaduro

Ykee Benda yakiriye agakiza ahagarika kuririmbira mu tubari

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/08 at 10:11 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Wycliff Tugume, uzwi cyane nka Ykee Benda, yatangaje ko yahagaritse akazi k’amajoro cyane cyane kuririmbira mu tubari, bitewe n’uko  yakiriye agakiza, akaba ashaka gushyira imbere imyemerere ye.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera muri icyo gihugu, avuga ko kuri ubu ari umukirisitu wavutse ubwa kabiri wo mu itorero rya Phaneroo Ministries, iyobowe na Apostle Grace Lubega.

Ykee Benda yavuze ko gukizwa kwe bijyanye n’imyaka agezemo, yumva akwiye gutuza, akagabanya imirimo akora mu majoro cyane cyane kuririmbira mu tubari.

Yagize ati: “Muri iyi minsi ntabwo njya mu tubari, ndimo kugabanya imirimo nakoraga mu masaha y’ijoro, cyane cyane kuririmba mu tubari njyayo gusa iyo bibaye ngombwa. Maze kuba mukuru birakwiye ko ntuza.”

Uwo muhanzi avuga ko nubwo mu gihe cyahise gukora amajoro byahoze ari igice cy’ingenzi mu mwuga we w’umuziki, ariko kuri ubu bishoboka guteza imbere umuziki wawe bidasabye ko urara mu tubari uririmba cyane ko gukizwa ngo hari byinshi byamuhinduriye mu buzima.

Ati: “Sinkeneye kumenyekanisha umuziki wanjye nifashishije utubari, kuko hari imbuga nkoranyambaga zitandukanye zabikora neza, kugeza ubu tumaze kubikora ku mbuga nka TikTok, kuri radiyo na televiziyo zitandukanye.

Hanyuma mu tubari, hari inshuti zanjye z’aba DJ zihari zikina indirimbo zanjye, ku buryo ntakeneye kuhaba.”

Ykee Benda, avuga ko yateye intambwe idasubira inyuma mu gusenga nubwo amasezerano y’akazi agikomeje kumubera inzitizi mu kuba yakwitabira amasengesho aba mu minsi y’akazi, ariko ko ku Cyumweru azajya agerageza akaboneka ku rusengero.

Abajijwe niba ataba ari umwe mu bagabo bajya mu nsengero bagiye gushakayo abagore, Ykee Benda yasubije ko Atari cyo kimugenza, kuko abizi neza ko umugore mwiza atava mu rusengero gusa,  kandi ko umukobwa upfukamye mu rusengero ashobora kuba umugore mubi mu gihe umukobwa uri mu kabari yavamo akaba umugore mwiza.

Ykee Benda azwi mu ndirimbo nka See Body, Muna Kampala, Byonkola, Superman n’izindi.

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul March 8, 2025 March 8, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

May 29, 2025
Andi makuru

Uburusiya bwashyize impapuro zo guta muri yombi umucamanza Tomoko Akane wa ICC

August 2, 2023
Imyidagaduro

Chriss Eazy yishimiwe n’Abanyarwanda benshi mu gitaramo yakoreye muri Pologne

April 28, 2025
Imikino

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

May 5, 2025
Andi makuru

Undi munyarwanda yakubitiwe ahareba inzega mu mikino olempike i Paris

July 28, 2024
Kwibuka

#Kwibuka30 : menya ibyaranze tariki 9 Mata 1994 ubwo abafarabsa bateranaga abatutsi muri Kigali

April 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?