Rutahizamu w’Umunyarwanda, Gitego Arthur yamaze kubona ikipe nshya nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Clube Ferroviário de Beira yo muri Mozambique, ariko ashobora kongerwa bitewe n’imyitwarire ye.
Gitego abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukinira iyi kipe nyuma ya Sibomana Patrick, wabanje kuyikinira mu bihe byashize.
Uyu mukinnyi w’Amavubi yari amaze iminsi avugwa cyane nyuma yo gutandukana na AFC Leopards, aho byavuzwe ko iyi kipe itubahirije amasezerano bari bagiranye.
Mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda, Gitego yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na Marines FC yo mu Karere ka Rubavu.
Kuri ubu, uyu rutahizamu aritegura gutangira urugendo rushya muri shampiyona ya Mozambique, aho azaba agerageza kwigaragaza no gukomeza kuzamura urwego rwe nk’umukinnyi.