SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Yaka na Nzovu bishimiwe byo mu rwego rwo hejuru mu gitaramo cya GEN-Z Comedy (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Yaka na Nzovu bishimiwe byo mu rwego rwo hejuru mu gitaramo cya GEN-Z Comedy (Amafoto)
Imyidagaduro

Yaka na Nzovu bishimiwe byo mu rwego rwo hejuru mu gitaramo cya GEN-Z Comedy (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/02/21 at 8:48 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu ijoro ryo ku wa 20 Gashyantare 2025 ibintu byari byahinduye  isura  mu gitaramo cya GEN-Z Comedy , ubwo Yaka na Nzovu bari batumiwe basetsaga abantu mu buryo bwari butegerejwe na benshi .

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, cyari cyatumiwemo abanyarwenya batandukanye biganjemo abo muri Gen-Z Comedy ndetse n’abandi barimo Yaka na Nzovu bagezweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abitabiriye iki gitaramo bari benshi cyane ku buryo iri hema ryabaye rito, birangira bamwe batabashije kwinjira, bituma Fally Merci utegura ibi bitaramo yisegura ku bantu baje ariko ntibabashe kwinjira.

Ati “Nibyo ntabwo ari ubwa mbere bibaye ariko ni ha handi dukomeza kwiga, ntekereza ko mu gihe kizaza bizaba byiza kurushaho. Icyo nasaba abakunzi ba Gen-Z Comedy batabashije kwinjira ni ukutwihanganira kuko imyanya yatubanye mike bitewe n’ubunini bw’ahabera ibi bitaramo.”

Uyu musore yavuze ko abaguze amatike ntibabonye uko binjira, bazayakoresha binjira mu bitaramo bizakurikiraho.

Ati “Umuntu ufite itike akaba atigeze ayinjiriraho, nta kibazo rwose azayizane mu gitaramo kizakurikiraho azinjira.”

Nubwo hari abatabashije kwinjira muri iki gitaramo, abarimo imbere bo batashye bishimye kubera urwenya rudasanzwe rw’abarimo Yaka na Nzovu.

Aba bagabo basekeje abitabiriye iki gitaramo kugeza ubwo Muyoboke Alex bimurenze, agenera Nzovu impano ya telefoni.

Ubwo yari ku rubyiniro, Nzovu yabajijwe na Fally Merci umuhanzi akunda, asubiza ko ari The Ben wamutumiye mu gitaramo cye.

Byitezwe ko igitaramo gitaha cya ’Gen-Z Comedy’ kizaba ku wa 27 Werurwe 2025, aho kizaba kigamije kwizihiza imyaka itatu ibi bitaramo bimaze bibera mu Rwanda.

 

You Might Also Like

Juno yateguye igitaramo cyo kwishimira ibyo amaze kugeraho mu myaka itanu mu muziki we

Album 25Shades ya Bwiza izagera kw’isoko tariki ya 16 Gicurasi 2025

Ubuhamya bwa Cassie Ventura mu rubanza rwa P Diddy bushobora gutuma afungwa Burundu

Abamurikamideli 15 nibo batsindiye gukorana na Naf Model Empire

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul February 21, 2025 February 21, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ikigo Orpcare Nursery & Primary School cy’I Kayonza cyishimiye ibihembo cyegukanye mu marushanwa Kigali Public Library (Amafoto)

May 22, 2024
Andi makuru

Umunyarwenya Steve Harvey yakiriwe mu biro na Perezida Paul Kagame

November 20, 2024
Andi makuru

Kagame ari kugirana ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gusoza kwiyamamaza

July 13, 2024
Imyidagaduro

Ykee Benda yakiriye agakiza ahagarika kuririmbira mu tubari

March 8, 2025
Imikino

Agahinda k’abafana ba Kiyovu Sc bagatuye Perezida wa Repubulika Paul Kagame

December 11, 2024
Imyidagaduro

Ubuzima bwa Jose Chameleone buri mu mazi abira muri Amerika

July 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?