SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we
Imyidagaduro

Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: February 20, 2025
Share
SHARE

Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, bari bamaze igihe babana binyuranyije n’amategeko.

Uyu mugore yamenyekanye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yakoze mu rwego rwo gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye mu 2024.

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025 nibwo Musengamana Béatha yasezeranye n’umugabo we mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Musengamana yavuze ko yishimiye gusezerana n’umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ati “Ndishimye gusezerana n’umugabo wanjye, ndishimye cyane.”

Valens wasezeranye na Musengamana yavuze ko yishimiye gusezerana mu mategeko n’umugore we, nyuma y’igihe bitekerezaho bagasanga ari ngombwa ko babana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aba  bombi nyuma y’umuhango wo gusezerana   badutangarije ko ibindi birori by’ubukwe bwabo babitegenya mu mpeshyi ya 2025.

Musengamana Béatha ni umwe mu bahanzi bahiriwe no gukora indirimbo imwe igahita imugira ikimenyabose. Uretse kuba yararirimbye mu birori byo kwamamaza Perezida Kagame, Musengamana ni umwe mu bahanzi banatumiwe gususurutsa abitabiriye ibirori byo kwishimira intsinzi.

Indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahinduye ubuzima bw’uyu mugore cyane ko yanahise ahabwa inzu yo guturamo yubatse mu Murenge wa Nyamiyaga ari naho asanzwe atuye.

Ni indirimbo Musengamana Béatha yakoze afatanyije n’itsinda ryitwa ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ basanzwe baririmbana. Rigizwe n’ababyinnyi n’abaririmbyi batuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe.

Mu 2023 nibwo Musengamana Béatha yashinze iri torero mu gihe biteguraga ibirori byo gutaha ku mugaragaro amazi meza abaturage batuye mu Kagari k’iwabo bari bubakiwe n’Akarere ka Kamonyi.

 

Umuryango wa Producer Ayo Rash n’umugore we bibarutse Imfura yabo
Karisimbi Event yahembye ibigo 22 byahize ibindi muri Service Excellence Awards 2024 (Amafoto)
Tom Close yasubitse igitaramo yari yateguye cyo guca agasuzuguro ka Tems
Bwiza na Dj Toxxyk bazafatanya urubyiniro na John Legend mu gitaramo cya Move Afrika
1:55AM yashyize umucyo ku bibazo bimaze iminsi bivugwamo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

24 Pokies No Deposit Bonus Code

February 25, 2025

Roletto Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Temple Of Slots

May 28, 2024

Where Can I Play Dollar Roulette In Limerick Ireland

May 28, 2024

Casino Rewards Bonus

February 25, 2025

Casino Games To Play Offline

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?