Muhsin Hendricks umuyobozi w’idini ya Islam wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera kwiyemerera ko ari umutinganyi, yishwe arashwe muri Afurika y’Epfo.
Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko yarasiwe mu modoka ye hafi y’umujyi wa Gqeberha n’abantu bitwaje intwaro.
Hendricks yari ayoboye umusigiti wa Masjidul Ghurbaah mu mujyi wa Cape Town, aho yakiraga Abayisilamu bose, cyane cyane abahuye n’ihohoterwa n’ihezwa.
Urupfu rwe rwateje impagarara, aho abaharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina basabye inzego z’umutekano gukora iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi. Nubwo Afurika y’Epfo ifite amategeko arengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, imibare yerekana ko ihohoterwa ribibasira ryazamutseho 15% mu mwaka wa 2024.
Muhsin Hendricks, kuva yajya ahagaragara mu 1996 yahariye ubuzima bwe guhuza ukwemera kwe n’imibereho ye bwite, agaharanira ko Abayisilamu b’abatinganyi babona umwanya mu idini no mu muryango mugari.
Urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye mu rugamba rwo kurengera uburenganzira bw’abantu bose hatitawe ku mitima yabo cyangwa imyizerere yabo.