SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abakunda bateguriwe Ijoro ry’amateka mu Rukundo rwabo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abakunda bateguriwe Ijoro ry’amateka mu Rukundo rwabo
Imyidagaduro

Abakunda bateguriwe Ijoro ry’amateka mu Rukundo rwabo

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 8, 2025
Share
SHARE

Taliki ya 14 Gashyantare buri mwaka isi yose yizihiza umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin. Icyo gihe rero abakundana baba bashaka aho basohokera n’abakunzi babo kugirango barusheho kugira ibihe byiza bitazibagirana mu Rukundo rwabo .

Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri mu duce twisnhi twu Rwanda naho aba ari ibicika ku bantu baba bategura uyu munsi kugirango uzarusheho kuba mwiza.

Uretse amahoteli, utubari n’ahabera ibitaramo usanga n’abacuruzi benshi cyane ab’indabo baba barashyizeho igabanya ry’ibiciro ku bakundana kugirango barusheho kwishimana uwo munsi.

Ni kuri iyo mpamvu Kompani isanzwe ikora iby’Ubwiza izwi nka The One Diva Ltd isanzwe itegura amarusahnwa ya Diva Award yabateguriye ijoro ry’abakunda bise “Love Night Valentine’s rizaba ku tariki ya 14 Gashyantare 2025, kibere kuri Hotel yitwa The Manor iherereye Nyarutarama.

Uwo mugoroba w’urukundo uzab watumiwemo abantu batandukanye harimo n’ abahanzi bazwi mu ndirimbo z’urukundo, aba Djs, harimo no kwerekana filime y’urukundo ndetse na Band izaba iri gucuranga indirimbo z’urukundo.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’ijoro ry’urukundo byagiye bishyirwa mu byiciro bigendanye no ku bushobozi bwa buri muntu.

Uzishyura ibihumbi 50frw azahabwa ibirahuri bibiri bya wine, ibyo kurya hamwe n’indabo. Abazishyura ibihumbi 100frw bazahabwa icupa rya wine, ibyo kurya, hamwe n’indabyo. Abazishyura ibihumbi 200frw bazahabwa icyumba cyo kuraramo, icupa rya wine ryo mu bwoko bwa ‘Sparkling wine’ indabyo hamwe n’ifunguro.

Nyuma y’ibyo byose abantu bakundana bazahabwa n’igihe cyo kujya kubyina mu kabyiniro ka Hotel kazaba kacurangiwemo n’aba Djs bagezweho mu Rwanda.

 

You Might Also Like

Umunyamakurukazi Mugire Bianca mu gahinda ko kwibirwa Imodoka ye Mu rugo iwe

Nyuma y’Abarimo Ariel Wayz,Juno Kizigenza ,Kevin Kade na Nel Ngabo Kivumbi yongerewe mu bazaririmba mu bitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika

R Kelly yahishuye ko ubuzima bwe bugeramiwe muri Gereza afungiyemo

Ibyifuzo byababuranira P Diddy byongeye kwangwa mu rukiko

King James yahishuye ko azakora ibitaramo byinshi ubwo azaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Nsanzabera Jean Paul February 8, 2025 February 8, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Niyonzima Haruna yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Al Ta’awon

January 19, 2023
Imyidagaduro

Kenny Sol wateguje EP ye nshya yahishuye uko yishimiye gukorana na Harmonize

June 28, 2023
Iyobokamana

Josh Ishimwe yambikiye impeta umukunzi mu mujyi w’abakundana i Paris

February 22, 2025
Imyidagaduro

Umuryango wa Pasteur Mpyisi wahakanye amakuru y’urupfu rwe

December 14, 2023
Imyidagaduro

Super Manager yavuze imyato Perezida Kagame mu ndirimbo yise :Umugabo w’ibikorwa (Video )

May 6, 2024
Imyidagaduro

Ozone Entertainment yatangije ikigo cy’abanyamideli yise NAF Model Empire

April 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?