Umuhanzi Tom Close yahishuye umubare w’abahanzi bagomba kuzaririmba mu gitaramo ari gutegura kizasimbura icyo Tems yagombaga kuririmbamo tariki 22 Werurwe 2025.
Tom Close yavuze ko muri iki gitaramo abahanzi 20 bagezweho mu Rwanda aribo bazakigaragaramo.
Gusa yavuze ko umuhanzi utazaririmbamo bidasobanuye ko atagezweho kuko yavuganye na benshi, ahubwo ni uko ari wo mubare bagennye nk’uko yabitangarije KISS FM.
Aba bahanzi bakaba biyemeje gushyira hamwe bagategura igitaramo muri BK Arena nyuma y’uko cyo Tems yari afite yagisubitse ku mpamvu zitanejeje abanyarwanda.
Uyu muhanzikazi wo muri Nigeria akaba yaravuze ko yasubitse iki gitaramo kubera ko u Rwanda rutabanye neza na DRC ibyo benshi bavuze ko ari urwitwazo kuko u Rwanda rugendwa ari amahoro