SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Orion BBC yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Winner Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Orion BBC yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Winner Rwanda
Imikino

Orion BBC yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Winner Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 7, 2025
Share
SHARE

Orion BBC yo mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona ya Basketball, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Winner Rwanda, Azamara umwaka umwe ushobora kongerwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kane. Ni umuhango witabiriwe n’abakinnyi bose ba Orion BBC ndetse n’umuyobozi wa yo, mu gihe iyi Sosiyete y’imikino y’amahirwe, yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wa yo, Shaul Hatzir.

Uretse ibi kandi, Winner izaba kandi umuterankunga w’igikorwa cy’iyi kipe cyitwa “One Shot, One Tree”, aho buri mukino wa shampiyona, amanota azajya atsindwa azajya agena umubare w’ibiti biterwa mu mu rwego rwo kurengera Ibidukikije. Ibi bihuye neza n’Indangagaciro z’iyi Sosiyete zo gushyigikira ibikorwa bifitiye akamaro Igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko guhitamo kwifuza ubufatanye n’iyi kipe, ari uko bayibonamo ikipe y’ikigugu y’ejo hazaza ariko kandi ikirenze kuri ibyo ari uko yiganjemo abakiri bato kandi biri mu ntego za bo zagutse zo guteza imbere abato.

Ati “Muri Winner, twizera imbaraga z’ikipe nka Orion BC. Ifite indoto n’icyerekezo cyo gutera imbere. Guha icyerekezo abakiri bato muri Basketball ndetse no kugira uruhare mu Iterambere ry’Umuryango Nyarwanda.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bizeye ko ibyo bakora bizarushaho kumenyekana kandi bikagera kure, bigezwemo uruhare na Orion BBC.

Ati “Ubu bufatanye, buzadufasha kubaka isura ya Sosiyete yacu mu guteza imbere Siporo ya Basketball mu Gihugu. Kandi tuzajya tunatanga umusanzu mu kurengera Ibidukikije, binyuze mu gikorewa cya Orion cyiswe One Shot, One Tree.”

Umuyobozi wa Orion BBC, Mutabazi James, yavuze ko ubu bufatanye biteguye kububyaza umusaruro mu kuzamura urwego rw’ikipe ya bo, kandi biteguye kuzitwara neza muri shampiyona.

Ati “Ikinini cyane, ni ubushobozi. No kugira ngo turebe ko twagera ku ntego twihaye uyu mwaka. Hari kinini bizongera ku byo twari dufite.”

Yakomeje avuga ko biteguye kuzafasha iyi Sosiyete kumenyekanisha ibyo ikora bijyanye n’imikino y’amahirwe, kandi biteguye kubikora neza.

Ati “Barifuza ko tubabera ikiraro kigeza ibikorwa bya bo mu bantu. No kugira ngo twongere kumenyekanisha izina basanzwe bafite. Atriko nk’ibigo by’ishoramari byose baba bifuza gukomeza kumenyekanisha izina rya bo.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko Winner Rwanda, yiteguye gutera inkunga gahunda zose zijyanye n’iterambere muri iyi kipe, zirimo gushyira imbaraga mu bato n’ibindi bikorwa byose biganisha ku Iterambere.

Iyi Sosiyete, isanzwe ari izina rinini mu Rwanda mu bijyanye n’imikino y’amahirwe. Imwe mu mikino y’amahirwe ikinirwa, harimo umupira w’amaguru, Casino n’indi.

Uretse ibi kandi, Winner, ifitanye ubufatanye na Vision FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Orion BBC imaze imyaka ibiri ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Basketball mu Rwanda. Kimwe mu bikorwa bikomeye basanzwe bakora, harimo kubungabunga Ibidukikije biciye muri gahunda ya ‘One Shot, One Tree’ igamije gutera Ibiti.

 

 

 

You Might Also Like

Amavubi yongeye gutsindwa umukino wayo wa kabiri na Algerie

APR BBC yageze muri ½ nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers

UEFA Nations League : Espagne izahura na Portugal ku mukino wa nyuma

Amavubi yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Algerie 2-0

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Nsanzabera Jean Paul February 7, 2025 February 7, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Perezida Kagame ari mu Bufaransa mu nama yiga ku gukora inkingo

June 20, 2024
Andi makuru

AFC/M23 yafashe Santere ya Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi

March 10, 2025
Imyidagaduro

Basketball: Henry Mwinuka yasezeye muri REG BBC yisubirira Patriots BBC

January 5, 2023
Imikino

Abafite ubumuga:Shampiyona ya Sitting Volleyball yagarutse!

January 11, 2024
Imyidagaduro

Miss Kalimpinya yanyuzwe no kuba Lewis Hamilton yishimiye ibikorwa bye

June 15, 2023
Imyidagaduro

Neg G mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha umwana

December 24, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?