Umunyamabanga Mukuru wa w’umuryango w’abibumbye António Guterres yasabye abahangany mu burasirazuba bwa Congo gutanga amahoro kuko ibintu bikomeje kubaba bibi .
António Guterres yasabye abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 baterwa inkunga n’ingabo n’ingabo z’U Rwanda zigenzura umujyi wa Goma gutanga amahoro kuko ibintu bikomeje kugenda biba bibi kugenza ubwo abaturage bo muri Kivu y’amajyepfo.
Yagize ati” abantu ibihumbi n’ibihumbi bamze gusiga ubuzima muri iriya ntambara harimo abagore n’abana abandi nabo nkabo bakuwe mu byabo muri RDC .
Yakomeje avuga ko bibutsa imitwe yitwaje intwaro yaba iya banyekongo cyangwa yo mu bindi bihugu ko yareka gukomeza gutera ubwoba abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo .
Nkuko raporo za Loni zibitangaza iyi ntambara yatewe n’umutwe wa M23 kuva muri Mutarama imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 900 , yimura abanda mu ngo zabo ibihumbi 700 ikomerekeramo abarenga 2000 muri kivu y’amajyarugru gusa .
Kuri António Guterres asanga nta mpamvu yo gukoresha imbaraga za gisirikare ahubwo ari ugushyira intwaro hasi bagaharanira ubusugire bwa Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo ,kandi bakubaha amategeko mpuzamahanga aharanira uburenganzira bwa Muntu .
Kuri uyu wa gatanu biteganyijwe ko abakuru b’Ibihugu b’umuryango w’Abanyafurika y’iburasirazuba (EAC) n’umuryango w’iterambere rya Afurika y’Epfo (SADC) bazahurira i Tanzaniya mu nama iziga ku kibazo cty’Umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.
Icyumweru gitaha, i Addis Abeba, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye azitabira inama y’umuryango w’amahoro n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika. Aho Ikibazo cyo muri DRC y’iburasirazuba kizaba kiri hagati y’ibiganiro.
https://fr.africanews.com/embed/2748718