SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Chakwera yategetse ko ingabo za Malawi ziri muri RDC zitahuka vuba
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Chakwera yategetse ko ingabo za Malawi ziri muri RDC zitahuka vuba
Andi makuru

Perezida Chakwera yategetse ko ingabo za Malawi ziri muri RDC zitahuka vuba

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 6, 2025
Share
SHARE

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yategetse ubuyobozi bw’Ingabo gutangira gutegura uburyo bwo gucyura abasirikare b’icyo gihugu bari mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo za Malawi zari mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), ubu butumwa bukaba bwari buherutse kongererwa igihe mu mpera z’umwaka ushize.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyigikira ibihe by’agahenge hagati y’impande zombi.

Riti “Perezida Chakwera yategetse Umuyobozi w’Ingabo za Malawi (MDF), gutangira imyiteguro yo gucyura Ingabo za Malawi, mu rwego rwo gushyigikira itangazwa ry’agahenge hagati y’impande zihanganye ndetse no kwitegura ibiganiro biganisha ku mahoro.”

M23 yari iherutse gutangaza ko yashyizeho ibihe by’agahenge mu rwego rwo kwita ku bakeneye ubufasha, icyakora ibintu byahinduye isura mu gitondo cy’uyu munsi, nyuma y’uko uyu mutwe ugabweho ibitero n’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije, bigatuma wirwanaho.

Malawi yari iherutse gupfusha abasirikare batatu mu butumwa bwa SAMIDRC, mu mirwano yarangiye M23 yigaruriye Umujyi wa GGoma.

You Might Also Like

Iran yagabye ibitero kuri IsraelikoreshejeDrone zirenga 100

Israel yishe abayobozi bakuru mu ngabo za Iran

Amashimwe menshi kuri Ariel Wayz nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha bahanzi ya Universal Music Group

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Nsanzabera Jean Paul February 6, 2025 February 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Polisi y’igihugu yaburiye abafana bateza akaduruvayo ku kibuga mu gihe cy’umukino

February 16, 2023
Imyidagaduro

Wizkid agiye gufata ikiruhuko cy’Imyaka 4 atari mu muziki

November 6, 2023
Imyidagaduro

Knowless yashimangiye ko agarukanye ingufu nyuma yo kwibaruka umwana wa 3

June 14, 2023
Andi makuru

Major Gashirahamwe w’umurundi waguye mu mirwano ya M23 yashyinguwe

November 17, 2023
Ubukungu

Abacuruzi b’ibinono barasaba kubona aho bitunganyirizwa 

January 15, 2024
Imyidagaduro

Tanasha Donna ategerejwe I Kigali

May 30, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?