Umuhanzikazi ukomeye muri Nigeria, Tiwa Savage, yahishuye ko yicuza kuba yaratandukanye n’uwahoze ari umugabo we agatangira umubano n’undi mugabo, ndetse agatuma umuhungu we abura amahirwe yo kubana n’ababyeyi be bombi.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, yavuze ko yicuza iki cyemezo yafashe.
Ati “Natumye umugabo wanjye yumva atari umugabo kuko natangiye gukundana n’undi mugabo. Ndacyakunda umugabo wanjye kandi nzi ko namugiriye nabi ariko ndashaka gukora ibintu neza no gusubirana na we”.
Yagiriye inama abandi bagore, ababwira ko badakwiye gusiga abagabo babo ngo bajye kubana n’undi mugabo wabizeza ibitangaza.
Yagize ati “Bagore bakundwa, ntugasige umugabo wawe ngo usange undi mugabo, cyangwa uzicuze ubuzima bwawe bwose. lyo nza kubimenya mbere, ntabwo nari kuba meze gutya.”
Uyu muhanzikazi mbere yashakanye na Tunji uzwi cyane ku izina rya ’Tee Billz Balogun’ mu 2013 maze batandukana mu 2016 nyuma yo gushukwa n’umukire utaravuzwe izina, babyarana umuhungu umwe witwa Jamil Balogun.