Umuraperikazi Cardi B nyuma yo gusyira hanze amafoto ku rubuga rwe rwa Instagram yambaye imwe mu myambaro yakundaga kwambara atwite abantu benshi bagatangira kuvuga ko yaba atwite, uyu mudamu yanyomoje ayo makuru avuga ko adatwite .
Uyu mubyeyi ufite abana batatu yavuze ko atiteguye kubyara umwana wa kane kubera ko yambaye ijipo yazamuye amakuru menshi ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko ntwite undi mwana .
Gusa Cardi B yasoje avuga ko buri gihe iteka agira ubwoko bw’amajipo akunda kwambara iyo atwite kubera ko zituma aba yumva yisanzuye ,tubibutse ko Cardi B afite abana batatu yabyaranye n’umuraperi Offset.