Umugabo wo mu Budage w’imyaka 59 witwa Rudiger Koch yaciye agahigo ko kuba munsi y’amazi iminsi 120 atagera imusozi, akuraho akari gasanzwe gafitwe n’Umunyamerika witwa Joseph Dituri wamaze iminsi 100 munsi y’amazi yo muri Leta ya Florida.
Koch usanzwe ari umuhanga mu by’isanzure yabaga muri metero 11 munsi y’amazi hafi ni inkombe za Panama, aba mu bwato.
Yavuye mu bwato yabagamo ku wa 24 Mutarama 2024 ndetse byemezwa na Susana Reyes uri mu bashinzwe kwemeza ko umuntu yaciye agahigo muri Guinness de Records.
Susana Reyes yavuze ko ari ibintu byari bigoye kubyemeza kuko mu bwato bwa Koch harimo camera enye zari zishinzwe kugenzura ko atigeze asohoka mu bwato kandi nta bibazo byo mu mutwe yagize, muri iyo minsi yose.
Koch amaze kuva mu mazi, yavuze ko byari ibintu byiza kandi yabyishimiye, biba akarusho iyo byabaga bigeze mu masaha ya nijoro.
Yagize ati “Ni byiza iyo ibintu byose bituje hakijima ubundi inyanja igashashagirana, ni ibintu ntabona uko nsobanura muzabikore namwe mwumve uko bimeze”
Ubwato bwa Koch bwari bwubatse mu buryo bugezweho bufite igitanda, televiziyo, ubwiherero, igare rya siporo, imashini ndetse na internet.
Ubu bwato kandi bwari bufite icyumba hejuru y’amazi gifite inzira abamuzaniye ibiryo, abaje kumusura cyangwa se umuganga banyuramo.
Koch yabwiye umunyamakuru wa AFP wamusuye akiri munsi y’amazi ko ako gahigo yashakaga guca, kazahindura imyumvire y’abantu cyane cyane aho bashobora gutura.
Yagize ati “Ibyo turi gukora hano ni kugerageza ko inyanja ari ahantu hatekanye ku bantu ”
Koch kugira ngo yiyemeze guca aka gahigo yabitewe no gukunda umugabo wabaga munsi y’amazi mu gitabo cyitwa ’Twenty Thousand Leagues Under the Sea’ cyanditswe na Jules Verne mu kinyejana cya 19.