Wema Isaac Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, yagaragaje agahinda gakomeye aterwa no kuba kubyara kwe biri kure, akaba yarihebye kubera ko ashobora kuzarinda ava ku Isi adasize umwana.
Uyu munyamideli n’umukinnyi ukomeye wa filime muri Tanzania w’imyaka 35, yagaragaje ko inzozi ze zo kuba umubyeyi ziri kure, noneho byahumiye ku mirari ubwo yuzuzaga iyi myaka.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Mujyi wa Dodoma muri Tanzania, yari yitabiriye Kongere y’Ishyaka riri ku butegetsi CCM; nk’umwe mu bavuga rikijyana muri iki gihugu.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ibi bibazo byo kutabyara yamaze kubyakira nk’ubushake bw’Imana kuri we.
Ati “Mu gihe kirekire cyashize naragerageje ndetse nsengera umwana. Ariko ubu, namaze kwemera ko Imana yafashe umwanzuro mu bundi buryo. Ntabwo warwanya ugushaka kwayo.”
N’ubwo abafana be bamugaragariza urukundo ndetse no kumutera imbaraga, Wema yatangaje ko yahagaritse kugerageza gutwara inda.
Avuga ko umugabo uziyemeza kumushaka azamukundira uko ari, kandi akamenya ko n’ubwo bashakanye batazabyara.
Ati “Umugabo wanjye agomba kumva ko uyu mugore afite ikibazo. Ntushobora kuvuga ko ukunda umuntu ngo unananirwe kwakira intege nke ze.”
N’ubwo kandi avuga ko yamaze kwiyakira ariko agaragaza ko ahorana intimba ku mutima we iyo atekereje ko atazabasha kubyara umwana.
Ati “Birumvikana, birambabaza. Hari igihe nifuzaga kugira umwana wanjye. Uwo nashobora gutwita, gukunda no kwitaho nta mpaka.”
N’ubwo kugeza ubu icyizere cyo kubyara kuri Wema cyayoyotse, amakuru avuga ko Steven Kanumba witabye Imana, bahoze bakundana yakuyemo inda ze ebyiri.