SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Turukiye Recep Tayyip Erdoğan nyuma y’inkongi y’umuriro yahitanye abagera kuri 76
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Turukiye Recep Tayyip Erdoğan nyuma y’inkongi y’umuriro yahitanye abagera kuri 76
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Turukiye Recep Tayyip Erdoğan nyuma y’inkongi y’umuriro yahitanye abagera kuri 76

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 22, 2025
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we  wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage b’iki gihugu, kubera inkongi y’umuriro iheruka kwibasira hoteli yo mu gace ka Bolu, igahitana ubuzima bwa benshi.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yatanze binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2024.

Perezida Kagame yagize ati “Ndihanganisha Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Turikiya, kubera impfu zatewe n’inkongi y’umuriro yibasiye hoteli muri Bolu.”Yakomeje avuga ko yifatanyije n’imiryango yabuze abayo.

Ati “Twifatanyije n’imiryango yabuze abayo ndetse n’abagizweho ingaruka n’aya makuba. Abakomeretse tubifurije gukira vuba.”

Ku wa Kabiri, tariki 21 Mutarama 2025 ni bwo Grand Kartal hotel iri mu zikunzwe muri Turikiya yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Kugeza ubu abaguye muri iyi nkongi yibasiye iyi hoteli iherereye mu Ntara ya Bolu ni 76. Gusa inzego zibishinzwe ziracyagenzura niba nta bandi bapfuye.

Minisitiri w’Umutekano muri Turikiya, Ali Yerlikaya, yavuze ko abantu icyenda barimo na nyiri iyi hoteli batawe muri yombi, kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye iyi nkongi.

Iyi nkongi yabaye mu gihe iyi hoteli yari yakiriye umubare munini w’abantu bitewe ahanini n’uko muri Turikiya bari gusatira ibihe by’ibiruhuko by’abanyeshuri. Bivugwa ko kuri uwo munsi yari icumbikiye abarenga 230.

Perezida Paul Kagame azitabira inama ya Inclusive Fintech 2025 Forum izabera I kigali
Perezida Kagame yashimiye RIB urwego rwiza igezeho igenza ibyaha
Abaturage 170 baguye mu gitero cy’Ubwiyahuzi muri Sudani
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka ya bisi nini
Ku nshuro ya 2 irushanwa ry’Urutozi Gakondo rigarukanye impinduka nyinshi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Paypal Casino Games

February 25, 2025

All Slots Casino Review

May 28, 2024
Imyidagaduro

Umuramyi Bosco Nshuti yerekeje ku mugabane w’iburayi

November 28, 2023

Free Slots Australia At Pogo

February 25, 2025
Andi makuru

Brig Gen (Rtd) Rusagara yitabye Imana

March 26, 2025
Andi makuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya

April 24, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?