Umuhanzikazi Bwiza yahishuye impamvu azamurikira alubumu ye ya kabiri 25 shades mu bubiligi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gashyantare 2025.
Icyo kiganiro cyacaga imbona nkubone ku ishusho Tv cyari cyitabiriwe na Uhujimfura Jean Claude Umujyanama we ,Justin Karekezi wari uhagarariye Team Prodiction yo mu Bubiligi ari nayo iri gutegura icyo gitaramo Sandrine ukora muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ndetse na bayobozi ba Ishusho Tv,Bwiza yafashe umwanya ashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwe rwa muziki kugeza ubu .
Bwiza ubwo yabazwaga impamvu yahisemo kujya gukorera igitaramo cye cyo kumurika Alubumu ye ya kabiri yise 25 Shades yavuze ko nyuma kuva mu biruhuko ku mugabane w’uburayi mu bihugu bitandukanye yasanze umuziki nyarwanda ufite abakunzi benshi kandi asanga nabo bakeney ibitaramo nkibyo kuko yari maze igihe ataramira abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye birimo Iwacu na Muzika ni bindi byinshi yakoze mu gihe cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi abona ko yumva abanyarwanda yarabahaye ibyo yari ashoboye kandi bifuzaga .
Ku bijyanye n’abahanzi azakorana nabo muri iki gitaramo nubwo hari abo atashatse kuvuga Bwiza yavuze ko mu bahanzi bemeye kumushyigikira kugeza ubu The Ben na Juno Kizigenza aribo bamaze kumwemerera ariko hari na bandi bazagenda batangaza mu minsi ya vuba.
Abajijwe ku bijyanye n’izina rya 25 Shades yavuze ko bifite igisobanuro kinini cyane nk’umwana w’umukobwa wujuje imyaka 25 kandi yishimira ko inzozi yarose akiri muto yazigezeho muri iyo myaka akab ariyo mpamvu alubumu ye yayise kuriya .
Ku ruhande rwa Team Production Justin Karekezi umwe mu bayobzo bayo yavuze ko mu myaka icumi bamaze bategura ibitaramo by’abahanzi nyarwanda ku mugabane w’iburayi bishimira ibyo bagezeho kandi n’ubu bakaba bagikomeje kubitegura .
Ku bijyanye no kuba Bwiza yarahisemo gukorana nabo mu mushinga wo kumurikira alubumu ye ya kabiri yise 25 Shades ,yavuze ko nyuma y’ibitaramo yakoreye mu Bubiligi ubuyobozi bwa Kikac Music bwabegereye bukabasaba igitaramo cyo kumurika alubumu ya kabiri ya Bwiza yabera mu bubiligi nabo basanga byaba ari ibya agaciro cyane nibwo bemeye gukorna nabo akaba ariyo mpamvu nawe yaje I Kigali kugira bafatanye kukimenyekanisha binyuze mu itangazamakuru.
Justin yashimiye buri wese uri kugira uruhare kugira ngo icyo gitaramo kizagende neza kandi abizeza ko rwose igitaramo kizagenda neza nkuko babyifuza .
Tugarutse ku bahanzi bazafatanya na Bwiza The Ben ubwo ikiganiro cyari kigeze hagati yohereje ubutumwa bushimira Bwiza aho yagize ati “Bwiza uri umuntu nakunze cyane kubera ubuhanga bwawe kuva watangira umuziki wawe akaba ariyo mpamvu ntazuyaje kwemra kuza kugushyigikira .
Biteganyijwe ko alubumu 25 shades Bwiza azayimurika kw’itariki ya 08 werurwe 2025 mu bubiligi .