Abategetsi bo mu Buhinde batangaje ko bataye muri yombi umugabo w’Umunya-Canada ku kibuga cy’indege cy’i Delhi atwaye amagufa y’igihanga cy’ingona mu muzigo we.
Ubwo yahagarikwaga bwa mbere mu igenzura ry’umutekano, uwo mugabo w’imyaka 32 yari ari ku kibuga cy’indege ku wa mbere kugira ngo afate indege yerekeza muri Canada.
Itangazo ry’ejo ku wa kane ry’urwego rwa gasutamo rw’i Delhi rigira riti: “Mu gusuzuma twamusangaye igihanga gifite amenyo atyaye, gisa n’urwasaya rw’umwana w’ingona, gipima amagarama hafi 777, cyatahuwe gipfunyitse mu gitambaro gisa n’umuhondo werurutse.”
Abo mu rwego rwa gasutamo bavuze ko uwo mugabo yatawe muri yombi ndetse ko icyo gihanga cyahawe ikigo cya leta cyita ku mashyamba n’inyamaswa.
Abategetsi bavuze ko kugira igihanga cy’ingona bihonyora amategeko y’Ubuhinde yo kurinda inyamaswa ndetse n’amategeko ya gasutamo y’Ubuhinde.
Isesengura ry’icyo gihanga ryakozwe n’ikigo cyita ku mashyamba n’inyamaswa ryasanze icyo gihanga ari icy’ingona yo mu bwoko burinzwe, bijyanye n’amategeko y’Ubuhinde yo kurinda inyamaswa.
Abo muri icyo kigo bagize bati: “Imisusire, imiterere y’amenyo, igisenge cy’akanwa gikomeye, n’imyenge y’izuru byemeza ko iki ari igihanga cy’umwana w’ingona.”
Umutegetsi Rajesh Tandon wo mu kigo cy’amashyamba yabwiye ikinyamakuru the Times of India cyo mu Buhinde ko bivugwa ko uwo mugabo yaguze icyo gihanga muri Thailand.
Yagize ati: “Uyu mugabo ntiyari afite uruhushya ruteganyijwe rusabwa mu gutwara inyamaswa.”
Ikinyamakuru the Hindustan Times na cyo cyo mu Buhinde cyatangaje ko uwo mugabo yanabwiye abategetsi ko atari yarahize cyangwa ngo yice iyo ngona.
Andi masuzuma arimo gukorwa kugira ngo hamenyekane umuryango (ubwoko) nyirizina w’iyo nyamaswa.
Hagati aho, urwego rwa gasutamo rw’i Delhi ruvuga ko uwo mugabo yandikiwe dosiye ndetse ko iperereza ririmo gukorwa.
Mu mwaka ushize, umugore w’Umunya-Canada w’imyaka 32 yahagarikiwe ku kibuga cy’indege cy’i Delhi nyuma yuko asanganywe amahembe y’inyamaswa itaramenyekanye, ari mu muzigo we.
Uwo mugore yabwiye abategetsi ko yari yatoye ayo mahembe ubwo yari arimo kugenda n’amaguru mu karere ka Ladakh mu majyaruguru y’Ubuhinde, nuko afata icyemezo cyo kuyatahana iwabo nk’urwibutso.