Ibizamini byafashwe n’abaganga mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byagaragaje ko Jeff Baena wari ufite imyaka 47, wamamaye muri Hollywood yapfuye kuwa Gatanu Tariki ya 3 Mutarama, yiyahuye.
Uyu mugabo yamenyekanye mu kwandika filimi ndetse akanaba umuyobozi wa filimi zakinwe n’ibyamamare muri Hollywood ndetse akaba yaranashakanye n’umukinnyi wa Filimi witwa Aubrey Plaza.
Jeff Baena mu mwaka wa 2014 yanditse anayobora amafirimi yamenyekanye cyane nka “Life before beth” n’iyitwa “Horse girl ” uwo mugabo yanagize uruhare mu kwandika filimi yitwa ” I heart Huckabee’s”.
Jeff Baena yavukiye Miami yiga ibijyanye na sinema muri New York University. Yayoboye filimi esheshatu ahereye kuri “Life before Beth “.
Umuvugizi w’umugore we, Aubrey Plaza yabwiye Itangazamakuru ko urupfu rwe rutunguranye rwababaje abo mu muryango we.