Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025 izatangira gukoresha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote ‘drones’ mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugenzura ibyaha n’amakosa yo mu muhanda.
Uko ibinyabiziga byiyongera mu mihanda, bijyana n’iterambere bikanajyana kandi no kwakira ikoranabuhanga rishya muri polisi cyane ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Kuri ubu hari hamenyerewe camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko benshi bise ‘sofiya’.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko drone zizongerwa mu buryo bwari busanzwe bwo kugenzura umutekano wo mu muhanda.
Ati “Umwaka wa 2025 turashaka gukoresha ikoranabuhanga cyane kurusha ikindi kugira ngo abantu bumva ko duhana, turengera cyangwa ngo duhisha camera…ushaka gutesha agaciro ikosa yakoze ashaka kumvikanisha ko tuba tutababonye,”
“Ntabwo rero tekinoliji igomba kugaragara igihe cyose. Tuzabibabwira ko tuzakoresha camera zo mu muhanda zikurikirana amakosa, ariko turatekereza no gukoresha za drone, ko aho bishoboka igomba kujya icunga umutekano wo mu muhanda kugira ngo dukurikirane ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano n’umuvuduko n’andi makosa.”
Abatwara ibinyabiziga bo bavuze ko ubu buryo buzakoresha umucyo mu guhana amakosa akorerwa mu mihanda.
Umwe yagize ati “Iryo terembere ni ryiza mu gihugu, kuko njyewe nemera ko nta muntu rizahohotera. Njyewe mpagaze ku kintu kidahohotera umushoferi cyangwa umunyarwanda muri rusange.”
Mu gihe u Rwanda rwaba rutangije gukoresha izi drone mu gucunga umutekano wo mu muhanda, rwaba rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika nyuma ya Ghana na Afurika y’Epfo bo basanzwe bazikoresha.