Imodoka y’Akarere ka Rusizi yo mu bwoko bwa Pickup yari itwaye umurambo w’umusore w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Bweyeye iwukuye mu Karere ka Gatsibo yakoze impanuka ubwo yari igeze i Huye.
Uwo musore yapfiriye mu Karere ka Gatsibo ku mugoroba wo ku ya 1 Mutarama 25 yageze mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kimirehe, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye igonga Coaster yavaga Huye yerekeza i Kigali, abantu 5 barimo ba DASSO 2 ba Rusizi barakomereka.
Nizeyimana Léonard, umushoferi w’Akarere ka Rusizi wari uyitwaye yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka ikimara kuba, we n’abo ba DASSO 2 n’abakomerekeye muri Coaster bahise bajyanwa kwa muganga umwe muri abo ba DASSO yakomeretse ukuboko undi umutwe.
Ati: “Nanjye numvaga mfite ikibazo ku kuboko n’agahanga kabyimbye kuko nagakubitse ku modoka n’ubu ndacyivuza, ariko imodoka y’Akarere ka Huye yahageze ijyana umurambo mu bitaro bya Gihundwe I Rusizi, imodoka nari ntwaye yo yangiritse cyane sinzi aho bayijyanye.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka yatewe no kunyuranaho nabi k’umushoferi w’iyi modoka ya Rusizi n’izari ziyiri imbere ari mu ikorosi atareba imbere neza bituma agonga iyo Coaster.
Ati: “Iyo mpanuka yakomerekeyemo abantu 5 bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabutare, abandi bagenzi 15 bari muri iyo Coaster bahawe imodoka yindi bakomeza urugendo. Turongera kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka, igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka ikimara kuba, kuko byari mu masaha y’umugoroba, bahise bakorana n’Akarere ka Huye, kabazanira uwo murambo, urara mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.
Ati: “Watugezeho mu masaha y’ijoro, ku mikoranire n’Akarere ka Huye dushimira cyane, urara mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe, muri ayo masaha y’amanywa, imodoka y’Akarere kacu iwujyanye mu Murenge wa Bweyeye kuwushyikiriza umuryango wabuze uwawo, abakomeretse turi gukurikirana ibyabo, bameze neza.’’