SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: KTY Crew yegukanye irushanwa ry’‘Urutozi Dance Challenge ihembwa Miliyoni 1 na 300
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > KTY Crew yegukanye irushanwa ry’‘Urutozi Dance Challenge ihembwa Miliyoni 1 na 300
Imyidagaduro

KTY Crew yegukanye irushanwa ry’‘Urutozi Dance Challenge ihembwa Miliyoni 1 na 300

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/31 at 4:42 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma yo gusoza icyiciro cya gatatu cy’irushanwa ‘Urutozi Dance Challenge’, ryahembewemo amatsinda atatu yahize ayandi mu kubyina mu Rwanda, ubuyobozi bw’iri rushanwa bwahise butangaza ko bugiye gutegura irindi ryisumbuyeho, rizarihuza hamwe amatsinda aturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose.

Iri rushanwa ryasorejwe muri rya Lycée de Kigali (LDK), aho itsinda rya KTY Crew (Kimisagara Youth), ryegukanye umwanya wa mbere rigahembwa miliyoni 1,3 Frw.

Ni mu gihe kandi irya kabiri ryabaye African Mirror ryahawe ibihumbi 800 Frw, naho Indaro Crew yabaye iya gatatu yahawe ibihumbi 500 Frw.

Aba bahigitse bagenzi babo bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, barimo Dynamic Dance Crew, Hope Dance Family ndetse na Incredible Kids Academy. Aya matsinda atarabashije kwegukana intsinzi muri iri rushanwa yahawe 100.000 Frw buri rimwe

Umuyobozi Mukuru wa Urutozi Gakondo itegura iri rushanwa, Nzaramba Joseph, yatangarije Ahupa Visual Radio  ko iri rushanwa bishimira ko riri gukura ijoro n’amanywa kandi rikaba rigenda rigira ingaruka nziza ku baryitabira.

Ati “Irushanwa riri kugenda rikura cyane . Icyiciro cya mbere twari dufite amatsinda atandatu, icya kabiri dufite umunani none ubu twari dufite amatsinda arenga 20 ahuye n’abana 600 baturutse mu gihugu hose rero ryagenze neza turifuza ko n’ubutaha bizagenda neza kurushaho.”

Yavuze ko abana bagiye basura mbere yo kwitabira iri rushanwa bareba ibibazo baba barahuye nabyo. Yahise ateguza irushanwa rizahuriramo amatsinda atandukanye abyina ku rwego rw’Isi yose.

Ati “Turi gutegura iserukiramuco, rizahuriza hamwe amatsinda aturutse ku Isi yose. Ubu irushanwa rimaze imyaka itatu, turashaka gukora iserukiramuco ku buryo tuzakora ikintu cyagutse kurusha aha.”

Avuga ko iri rushanwa ryagiye rigira umumaro kuko abatsinze mbere amafaranga bahawe, bagiye bayifashisha muri sosiyete barimo, bakagura imashini zidoda, bakishyurira bagenzi babo amashuri ndetse bakanayifashisha mu kwikenura mu buryo butandukanye.

You Might Also Like

Itorero Intayoberana ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

The Ben na Kevin Kade bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo i Kampala (Amafoto)

Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

Nsanzabera Jean Paul December 31, 2024 December 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye uhagarariye Oromia yo muri Ethiopia

January 13, 2025
Imyidagaduro

Abamurikamideli 15 nibo batsindiye gukorana na Naf Model Empire

May 13, 2025
Andi makuruUbukungu

Africa Energy Expo 2024: Rwanda Commits to Supporting the Development of Clean Energy

November 7, 2024
Imyidagaduro

Tyga na Avril Lavigne batandukanye nyuma y’amezi ane mu munyenga w’urukundo

June 21, 2023
Imikino

Novak Djokovic ashobora kwegukana igikombe cy’ijana

March 30, 2025
Imyidagaduro

Tonzi yamuritse album ya 9 Kabangaza ahembura Imitima ya benshi mu bari bamukumbuye

April 1, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?