SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Général Mahamat Déby Itno yagizwe Maréchal
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Général Mahamat Déby Itno yagizwe Maréchal
Andi makuru

Général Mahamat Déby Itno yagizwe Maréchal

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/11 at 11:09 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

 

Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 Akanama kayobora Inzibacyuho ya Tchad kazamuye mu ntera Perezida wako, Général Mahamat Déby Itno, kamuha ipeti rya Maréchal.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Africa News  ni uko uyu mwanzuro watowe n’abantu 160 mu bagize aka kanama, babiri barawanga, abandi batandatu bahitamo kwifata.

Gen Mahamat azamuwe mu ntera nyuma y’aho kuva mu mpera z’Ukwakira kugeza mu Ugushyingo 2024 ayoboye ibitero by’ingabo za Tchad ku mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, byahawe izina ‘Opération Haskanite’.

Intandaro ya Opération Haskanite ni ibitero Boko Haram yagabye ku kigo cya gisirikare cya Ngouboua cyegereye Ikiyaga cya Tchad, ikica abasirikare barenga 40 muri 200 bakibamo.

Gen Mahamat yamaze iminsi 15 ayobora ibi bikorwa, ubwo yasubiraga ku biro bye, Boko Haram yica abandi basirikare benshi ba Tchad baguye mu gico cyayo, barimo abofisiye bakuru.

Umubyeyi we, Idris Déby Itno, na we yari yarahawe n’Inteko Ishinga Amategeko ipeti rya Maréchal kubera ibikorwa bya gisirikare yayobowe bigamije gusenya imitwe yitwaje intwaro yahungabanya umutekano w’igihugu.

Gusa ntabwo Maréchal Déby yahiriwe n’ibi bikorwa, kuko yarasiwe ku rugamba mu gace ka Nokou tariki ya 18 Mata 2021, yicwa n’ibikomere nyuma y’iminsi ibiri. Icyo gihe Gen Mahamat yahise amusimbura ku butegetsi.

Umwanzuro wo kuzamura mu ntera Gen Mahamat utowe habura ibyumweru bitatu ngo muri Tchad habe amatora y’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abagize Inteko Ishinga Amategeko; yaherukaga mu 2011.

You Might Also Like

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Nsanzabera Jean Paul December 11, 2024 December 11, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Kigali : CG Felix Namuhoranye yasabye abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda

March 25, 2024
Imikino

APR BBC yatsinze Patriot amanota 68 kuri 67 biyiha amahirwe yo kuba iya mbere

March 17, 2025
Andi makuru

Trump yinjiye mu bucuruzi bwa Bibiliya

March 29, 2024
Imikino

Ikipe ya Addax SC yagaruye Bokota Ndjoku Labama

January 22, 2024
Imyidagaduro

RIB yatangaje ko Fatakumavuta nyuma y’ibyo ashinjwa harimo no gukoresha ibiyobyabwenge

October 22, 2024
Imyidagaduro

Nel Ngabo na Juno Kizigenza bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bakoranye bise ‘Kawooma’

December 11, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?