Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mashyamba yo mu gace ka Ituri kazwiho kugira inyamanswa nyinshi za Okapi kakaba kari ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO kuva 1996 kabangamiwe na Sosiyete icukura Zahabu mu bushinwa ya Kimia Mining
Mu myaka umunani iyi sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Kimia imaze kwagura ibikorwa cyayo by’ubucukuzi bw’amabuye muri ako gasozi gasanzweho kazwiho kubamo inyamanswa za Okapi ndetse kakaba karinzwe cyane bityo bikaba bikomeje kwangiza ubuzima bw’Inyamanswa n’Ibidukikije muri ako gace, ibintu bikomeje kwamaganwa n’abaturage baho ndetse n’abashinzwe kurengera ibidukikije
Mu kiganiro na Africa News Muvunga Kakule yagize ati “mu myaka 14 ishize nari ntuye Badengaido aho twakoraga imirimo y’ubuhinzi ndetse no gucukura amabuye ya zahabu ariko kuva abashinwa bahagera ubuzima bwabo ntago bwongeye kumera neza ,kuko kugeza ubu ntibashobora gukora cyangwa kohereza abana bacu kw’ishuri .
Yakomeje avuga ko iyo uhuye n’abashinwa mw’ishyamba baragukubita hafi kuhasiga ubuzima ibi byatumye ubuzima buba ingirabahizi
Ibi kandi byavuzwe na Jean Kamana Umukuru w’Umudugudu w Epulu yavuze ko abaturage babo bafite impungenge nyinshi kubera ko abashinwa ahantu bakorera harinzwe cyane ku buryo nabo ubwbao batabasha kuhagera
Ubucukuzi bwa Sosiyete ya Kamia yashyizeho uburinzi mu gice kimwe cy’umudugudu wabo ku buryo abaturage batabona nabo aho bacukura ibisigazwa bya Zahabu .Ikindi iyo sosiyete yashyizeho imisoro myinshi cyane ku buryo abaturage badashobora kuyigondera .
Aka gace gafite ubuso bungana na kilometero kare 13,000, kahindutse ahantu harinzwe kubera ibinyabuzima byihariye bidasanzwe ndetse n’ubwoko bwinshi bw’ibinyabuzima bya okapi bikomeje kugenda bikendera kw’isi . aho icyo cyanya gitumwe na 15% ku 30.000 zisigaye kwisi.
Umuyobozi wa Radio Epulu Aime Vusike Kirunzi yavuze ko muri ako gace batakibasha kubona amoko amwe n’amwe nkuko mi bihe byashize babashaga kwibonera inyamanswa nka Okapi,Inzouv,Impala ,Inkende ariko ubu bisigaye bigoranye kubera ko inyinshi zarishwe muri bi bihe twugarijwe niyi kompanyi icukura amabuye y’agaciro
Hagati aho nbwo abaturage bakomeje kwitotombera ibikorerwa muri ako gace ,biravugwa y’uko Kimia Mining yongereye amasezerano yo gukomeza gucukura amabuye muri ako gace kugeza 2048 nkuko bigaragara mu nyandiko,ibintu amashyirahamwe arengera ibidukikije avuga ko biteye isoni ku bategetsi batamagana ibyo bikorwa biteye isoni