SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Joe Biden yatangiye urugendo rw’akazi muri Angola
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Joe Biden yatangiye urugendo rw’akazi muri Angola
Andi makuru

Perezida Joe Biden yatangiye urugendo rw’akazi muri Angola

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/01 at 6:50 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
President Joe Biden meets with Angola's President Joao Manuel Goncalves Lourenco in the Oval office of the White House, Thursday, Nov. 30, 2023, in Washington. (AP Photo/Andrew Harnik)
SHARE

Perezida wa Amerika, Joe Biden, ategerejwe mu gihugu cya Angola mu ruzinduko rwo gushyigikira umushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamoshi uzafasha mu gutwara amabuye y’agaciro ava mu bice bitandukanye bya Afurika yoherezwa muri Amerika.

Biteganyijwe ko Joe Biden azakorera uru rugendo muri Angola kuva tariki ya 2 kugeza 4 Ukuboza 2024, akaba ari rwo rwa mbere uyu mutegetsi wa Amerika agiriye mu gihugu cya Angola cyo mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Afurika.

Uyu muhanda wa gariyamoshi wa Lobito ufite ibirometero 1,300, uhuza igice cyo rwagati muri Afurika gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’icyambu cyo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba.

Amerika ivuga ko yakusanyirije hamwe miliyari zirenga eshatu z’amadolari, harimo amafaranga y’abikorera n’aya Leta, mu ishoramari ryayo muri uyu mushinga.

Byitezwe ko Perezida Biden muri uru ruzinduko azashimangira ko hakenewe kwimakaza ituze, amahoro, umutekano, ndetse no gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ibihugu byombi biri gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo by’ingutu bitandukanye.

Iti ” Kuva ku kugabanya icyuho kiri mu bikorwa-remezo muri Afurika ndetse no kongera amahirwe mu by’ubukungu n’iterambere rirambye mu karere, kugera ku kwagura ubufatanye mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi.”

Biden yateganyaga gusura Angola mu kwezi gushize k’Ukwakira, ariko inkubi y’umuyaga ya Milton yibasiye Amerika ituma abisubika.

Uru ruzinduko rwa Biden ni rwo rwa mbere agiriye ku mugabane wa Afurika kuva yajya ku butegetsi, ndetse ni narwo rufatwa nk’urw’isi yose rwa nyuma muri manda ye ya Perezida wa Amerika.

You Might Also Like

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Nsanzabera Jean Paul December 1, 2024 December 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Amafoto ya John Cena yambaye ubusa mu bihembo bya Oscars yambaye akomeje kuvugisha benshi

March 11, 2024
Imyidagaduro

Bruce Melodie na manager we baguze imigabane muri UGB

January 18, 2024
Imyidagaduro

Alliah Cool yasangiye n’abakunzi be mu gikorwa cyo kwerekana Filime yakinnyemo yitwa the Waiter

January 20, 2025
Imyidagaduro

Bwiza agiye kumurikira alubumu ye ya kabiri ku mugabane w’iburayi

December 31, 2024
Imyidagaduro

Dj Ira yemerewe ubwenegihugu na Perezida Kagame

March 16, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye

March 27, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?