Umuntu wese uzi amateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahoze ari Zaire ahita yibuka umugore w’ikizungerezi wavuzwe bigacika Bobi Ladawa, umugore wa Mobutu Sese Seko watunguranye agatangaza ko afite ubushaka bwo gutaha mu gihugu cye ariko agahabwa uburengenzira ku nzu kuko atifuza kubaho acumbikirwa
Uyu mubyeyi Bobi Ladawa uba muri Maroc guhera mu 1997 ubwo umugabo we yahirikwaga ku butegetsi, yavuze ko mu gihe cyose yaba yijejwe inzu muri Congo nta kabuza azataha.
Yabitangarije Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Judith Suminwa wamusuye ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024.
Yagize ati “Nabibwiye Minisitiri w’Intebe ko ningaruka i Kinshasa, nshaka kuba mu nzu yanjye. Ntabwo nshaka gucumbikirwa n’abo mu muryango wanjye cyangwa muri hoteli.”
Ladawa w’imyaka 80 yabaye umugore wa Mobutu mu gihe cy’imyaka 17 kugeza mu 1997 ubwo Mobutu yakurwaga ku butegetsi. Bahise bahungira muri Maroc, umugabo we aza kugwayo muri Nzeri 1997, akaba ari naho ashyinguye kugeza ubu.