Ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye, bugaragaza ko kudasinzira bihagije bigabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubundi abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko umuntu mukuru akwiye gushinzira amasaha ari hagati ya 7-8, kugira ngo umubiri we ube waruhutse bihagije.
Ibi bigira ingaruka ku mikorere y’umubiri, aho binagaragazwa ko umusemburo wa ‘testosterone’ ugira uruhare mu kuringaniza amarangamutima no kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, wiyongera iyo umuntu asinziriye ukaba wagabanuka akangutse yari amaze amasaha ari munsi y’atanu asinziriye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryo muri Kaminuza ya Michigan muri Amerika bukayoborwa na Dr. Jessica L. O’Connell bukorewe ku bagore 171 amakuru yabo agakurikiranwa mu minsi 14, bwagaragaje ko gusinzira igihe gihagije byongerera abagore ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku munsi ukurikiyeho.
Abo bagore babanje gusuzumwa ngo harebwe niba nta bindi bibazo by’ubuzima basanganwe byatuma bagabanyukirwa n’ubushake bwo gukora imibinano mpuzabitsina birimo n’imyaka y’amavuko bafite, uko basanzwe basinzira, amakuru yabo ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, kuba batarakoreshaga imiti irimo n’ihabwa abibasiwe n’agahinda gakabije (antidépresseurs) n’ibindi.
Mu bindi bwagaragaje ni uko buri uko igihe umugore amara asinziriye kirenzeho isaha ubwo bushake bwiyongera, ibyongera amahirwe ku kigero cya 14% yo kuba yakora imibonano mpuzabitsina ku munsi ukurikiyeho.
Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku mubare minini w’abaturage ba Brazil bugakorwa na M.L. Andersen afatanyije na S. Tufik bo muri Kaminuza ya Federal de São Paulo (UNIFESP) yo muri icyo gihugu, bwagaragaje ko gusinzira nabi cyangwa ugasinzira igihe gito bigabanya umusemburo wa ‘testosterone’, ndetse bikanagabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku b’igitsinagabo n’igitsinagore.