Mu mezi make ashize nibwo mu Rwanda habaye ikintu kitari cyimenyerewe na benshi aho abaraperi babiri bubatse amazina mu Rwanda Riderman na Bull Dogg bahurije abaraperi bakomeye mu gitaramo bise Igitabo cy’amategeko cyabaye muri Kanama ibintu byishimiwe na benshi cyane mu bakunzi b’Iyo njyana .
Nyuma y’icyo gitaramo abakunzi ba muzika bakomeje gusaba ko habaho ikindi gitaramo nk’icyo kuri ubu abakunzi ba Hip Hop bashyizwe igorora kuko bateguriwe ikindi gitaramo nkiko cyiswe Icyumba cya Rap kizaba tariki ya 27 Ukuboza 2024 kuri Canal Olympia kw’I Rebero kizaba gifite umwihariko wo gutumirwamo abaraperi barenga 15 bose bakunzwe kandi akenshi uzanga badahuza cyane kubera indirimbo zabo .
Kimwe mu byitezwe muri icyo gitaramo ni ukubona abasore babiri bakomeje kwerekana ubuhanga mu njyana ya Rap bahurira ku rubyiniro muri abo harimo Zeo Trap na Ish Kevin bamaze iminsi badacana uwaca mu ndirimbo zabo zuzuye ukutumvikana byanatumye bose batumwaho n’Urwego rw’ubushinjacyaha bakagirwa inama zo kudakoresha amagambo asesereza
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abaraperi bakomeye mu Rwanda barimo Riderman,Bull Dogg ,P Fla,Bushali,B Threy ,Zeo Trap , Ish Kevin ,Tuff Gang ,Jay C ,Kid From Kigali na bandi benshi bataratangazwa na Sosiyete iri gutegura icyo gitaramo ariko ikaba yatwijeje ko mu minsi ya vuba bazabatangaza nabo .