Ku nshuro ya 8 Karisimbi Events yahembye ibigo 22 byahize ibindi mu gutanga serivise nziza mu mwaka wa 2024
Ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024 bibera muri Four Point Hotel hano mu mujyi wa Kigali byitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi bakuru b’ibigo bitandukanye byari bihatanye muri ibi bihembo bya Service Excellence Awards.
Uyu mwaka ibi bihembo bya Service Excellence Awards byari byitabiriwe n’ibigo 300 byahatanaga mu byiciro 50 bitandukanye.
Mu ijambo rye Bwana Emmanuel Mugisha, yavuze ko bahisemo kujya batanga ibihembo nk’ibi kugira ngo bashimire ibigo biba byatanze serivisi neza ndetse banahwiture ibikigenda biguru ntege.
Ati “Icyo tureba ni agaciro gahabwa umukiliya, uriya uba washoye amafaranga ye ashaka serivisi runaka. Ese ibyo atanga bihwanye n’ibyo ahabwa, ibyo nibyo tureba cyane ko muzi ko n’umuyobozi w’igihugu ahora akangurira abantu gutanga serivisi nziza, natwe twaje kugira ngo turebe ko twakunganira n’abatanga serivisi neza iyo babonye icyo gihembo birushaho no kubatera imbaraga zo gukora neza cyane na ba bandi biraraga bakikubita agashyi.”
Dore ibigo byatwaye ibihembo:
1. TRAVEL AGENCY OF THE YEAR:DREAM HOLIDAY
2. REAL ESTATE COMPANY OF THE YEAR:KTN RWANDA
3. BETTING COMPANY OF THE YEAR:WINNER RWANDA
4. ABROAD EDUCATION AGENCY OF THE YEAR:MEGA GLOBAL LINK
5. INSURANCE COMPANY OF THE YEAR
6. BEER IMPORTER OF THE YEAR:JESPO 2 LTD
7. COMMERCIAL BANK OF THE YEAR: I&M BANK
8. NATIONAL LOTTERY OF THE YEAR:INZOZI LOTTO
9. SALOON OF THE YEAR: ALCOBRA DUBAI
10. COURIER COMPANY OF THE YEAR: SKY NET
11. INTERNET SERVICE PROVIDER OF THE YEAR: CANAL BOX
12. PRINTING COMPANY OF THE YEAR:TRUTH MEDIA
13. ELECTRONIC SUPPLIER OF THE YEAR: M/S COMPUTER WHOLESALE AND ACCESSORIES LTD
14. INTERNATIONAL SCHOOL OF THE YEAR:ACORNS INTERNATIONAL SCHOOL
15. AGRICULTURE SERVICE PROVIDER OF THE YEAR:YALLA YALLA
16. CHARITY ORGANIZATION OF THE YEAR:NUFASHWA YAFASHA
17. FASHION BOUTIQUE OF THE YEAR: YOUNG C
18. FAST FOOD RESTAURANT OF THE YEAR:TICTAC
19. CAR RENTAL COMPANY OF THE YEAR:THOUSAND HILLS CAR RENTAL
20. FEMALE HOST OF THE YEAR: KEZA TRISKY
21. VILLA HOTEL OF THE YEAR: AMARIAH VILLA
22. PROTOCOL COMPANY OF THE YEAR: AMATA PROTOCOL