SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kizza Besigye utavuga rumwe na Museveni yagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Kizza Besigye utavuga rumwe na Museveni yagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare
Andi makuru

Kizza Besigye utavuga rumwe na Museveni yagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/20 at 2:48 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umunyapolitike  umaze  kumenyekana  mu gihugu cya Uganda Kizza Besigye  yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Kampala

Uyu  mugabo  agejejwe mu rukiko nyuma yaho Umugore we, Dr. Winnie Byanyima, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yatangaje ko umugabo we yashimutiwe i Nairobi tariki ya 16 Ugushyingo, kandi yemeza ko yavanyweyo afungirwa muri kasho ya gisirikare i Kampala.

Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye, yashinjwaga gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko nyuma yo kwitaba urukiko rwa gisirikare nyuma y’iminsi mike aburiwe irengero ubwo yatangizaga igitabo muri Kenya.

Uyu wahoze ari perezida w’ishyaka riharanira demokarasi (FDC) yashinjwaga kandi “gusaba inkunga igisirikare i Geneve, mu Bugereki na Nairobi kugira ngo abangamire umutekano w’ingabo z’igihugu

Yashinjwaga hamwe n’umunyamuryango wa FDC Hajj Lutale Kamulegeya.  Aba bombi bahakanye ibyo baregwa byose, abacamanza  bakaba abafashe icyemzo cyo kuba afunzwe muri Gereza ya Luzira  kugeza  ku tariki ya 02 Ukuboza 2024 ubwo azongera  kugaragara mu rukiko.

Besigye  wagaragaye bwa mbere  mu rukiko adafite abanyamategeko, yanze ko leta ihagararirwa mu mategeko kandi avuga ko atari umwe mu ngabo za Uganda  kuburanishirizwa mu rukiko rw’abasivili.

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Nsanzabera Jean Paul November 20, 2024 November 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kwamamaza

Uruganda rwa Skol Brewery rwashyize hanze ikinyobwa kidasembuye cya Maltona cyishimirwa na benshi (Amafoto)

July 9, 2024
Andi makuru

#Kwibuka 30 : Menya ibyaranze tariki ya 7 Mata ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga

April 7, 2024
Andi makuru

Perezida Joe Biden yatumiye Donald Trump muri white house

November 11, 2024
Iyobokamana

Aline Gahongayire agiye gushyira hanze indirimbo yise 6th September itariki atazibagirwa mu buzima bwe

September 3, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yasuye abaturage bahuye n’ibiza i Rubavu (Amafoto)

May 12, 2023
Imyidagaduro

Coach Gael yahishuye ukuntu Rwanda Day yamufunguriye amarembo yo gushora imari Mu Rwanda

February 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?