Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben, yasobanuye byimbitse indirimbo ‘Best Friend’ we na Bwiza bagiye gushyira hanze.
Ni indirimbo iza kujya hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingoi 2024, aho iyi ndirimbo ugenekereje mu Kinyarwanda yitwa ‘Inshuti Nziza’ cyangwa se inshuti y’akadasohoka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mbere y’amasaha make y’uko iyo ndirimbo ijya hanze atangaza ku nshuti nziza aho yavuze ko inshuti nziza ari inshuti igufasha, ikumva ndetse inakwihanganira.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko yavuze ko inshuti nziza ari inshuti igutungura, ikaba inkoramutima yawe, ikishimira ibyo wagezeho kandi ikakubabarira mu buryo bworoshye.
Yunzemo ko inshuti nziza igutera imbaraga mu iterambere ryawe, ikagusangiza ibyishimo ndetse kandi ikahaba ku bwawe.
Muri iyi minsi Ben akaba akomeje gukora cyane mu muziki w’u Rwanda, dore ko nyuma yo kugaragara mu ndirimbo Sikosa yahise asohora Plenty n’indi yise Better, akaba ari no gutegura igiteramo afite ku wa 01 Mutarama