Ikigo Tiger Gate S Ltd kimaze kuba ubukombe mu gucunga umutekano ku mastade no mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda gikomeje gushimirwa umurava ,Ubunararibonye ,Ikinyabupfura abasore n’inkumi bagikorera bakomeje kugaragaza mu kazi kabo ka buri munsi .
Ibi bitangajwe nyuma yaho muri uku kwezi gushize ubwo mu Rwanda haberaga imikino itandukanye mpuzamahanga yaberaga kuri Stade Amahoro irimo imikino ibiri wo gushakisha itike y’igikombe cya CHAN yahuje ikipe y’igihugu y’U Rwanda na Djibouti yaberaga hano I Kigali bagaragaje umurava n’ubuhanga mu gucunga umutekano w’amakipe ndetse n’abafana bitabiriye iyi mikino yombi.
Aho umukino wa mbere wabanje Ikipe ya Djibouti yatsinze amavumbi igitego kimwe ku busa ,naho ku mukino wa kabiri waraye ubaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ikipe y’U Rwanda Amavubi yatsinzemo iya Djibouti ibitego bitatu ku busa umukino wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame .
Mu kiganiro n’umwe mu bakozi ba Ferwafa yahaye Umunnyamakuru wa AHUPA RADIO yamutangarije ko muri rusange imyiteguro y’iyo mikino yombi yagenze neza cyane ahantu hose kugeza mutekano wa stade n’imbere aho yashimiye cyane Ikigo gicunga umutekano cya Tiger Gate S Ltd cyakoze akazi gakomeye cyane mu kurinda amakipe y ndetse n’abafana benshi bitabiriye iyi mikino ibiri .
Tumubajije impamvu bahisemo gukora n’icyo kigo yadusubije ko bajya gutanga isoko babanje kureba ibigo bifite ubushobozi bwo kuba cyacunga neza umutekano w’abantu ibihumbi ine na bitanu bijya muri stade amahoro kandi gifite uburambe Tiger Gate S Ltd rero ikaza kuryegukana kuko gifite abasore n’Inkumi b’ibigango barenga 300 babizobereye muri ako kazi .
Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Tiger Gate SLtd Bwana Gatete Jean Claude yadutangarije ko nyuma yo kubona ako kazi bashyize ingufu mu guhugura abo basore n’Inkumi ndetse no kwinjizamo abandi benshi mu rwego rwo gukomeza gufasha urubyiruko kwiteza imbere.
Gatete yasoje asaba urubyiruko rubyifuza kandi rwujuje ibisabwa kugana ikigo Tiger Gate S Ltd kuko amarembo afunguye ndetse yanasabye abategura ibirori,Ibitaramo n’indi minsi mikuru yitabirwa n’abantu benshi kubagana kuko babafitiye serivise nyinshi kandi nziza.