Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024 mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, nibwo Nyampinga w’u Rwanda mu 2022 Nshuti Muheto Divine yaburanye aho ashinjwa ibyaha birimo gutwara yasinze nta byangombwa afite.
Yageze mu rukiko yunganiwe n’abanyamategeko batatu. Ni umukobwa wabonaga ko afite imbaraga nke urebeye inyuma, aho ari yambaye imyambaro y’ibara rya orange hejuru yarengejeho ikote ry’umukara.
Tukwinjize mu rubanza rwabereye mu ruhame icyumba cyuzuye abaje kumva urubanza mu gihe bamwe mu banyamakuru n’abakoresha umuyoboro wa YouTube barwumviye mu madirishya.
Uyoboye inteko iburanisha yamenyesheje Nshuti Divine Muheto imiterere y’ibyaha aregwa birimo gutwara yasinze, kugonga ibikorwaremezo agahunga. Mu ijwi rituje yemeye ibyaha bibiri ahakana icyaha cyo kugonga ibikorwaremezo agahunga.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo bisobanura ko icyaha cya Gatatu ni icyo guhunga umaze guteza impanuka, aho Muheto yemera ko yagonze ariko ntiyemera ko yahunze.
Ibyo ubushinjacyaha bumurega
Ku itariki 24 Ukwakira 2024 yari kuri Atelier du vin ari kuhanywera. Saa sita z’ijoro yaje kwatsa imodoka ataha Kimironko. Nta ruhushya yari afite rwo gutwara imodoka. Ageze mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye yacitse intege agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo birangirika.
Amaze gukora impanuka yagize ubwoba arahunga. Abaturage baje guhuruza polisi iraza basanga yakoze impanuka. Muheto rero yari yasize telefoni mu modoka ye yigira inama yo kugaruka.
Yabanje guhakana ko atari we wari utwaye. Si ubwa mbere atwaye yasinze kuko mu 2023 nabwo yigeze gutwara yanyweye ibisindisha nabwo aragonga. Inshuro za mbere yarihanangirijwe ariko arinangira.
Mu ibazwa Nshuti Divine Muheto yemeye ko ku itariki 23 Nzeri 2023 nabwo yemeye ko yatwaye yanyweye ibisindisha ndetse anagonga imodoka.
Nshuti Divine Muheto yarapimwe basanga yarengeje ibipimo byabugenewe. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bamusanzemo BAC(Blood Alcohol Concentration 4.00 nyamara umuntu muzima aba asabwa kugira 0.08.
Nshuti Divine Muheto n’abamwunganira bireguye
Nshuti Divine Muheto yemeye ko akimara gukora impanuka yagiye ku ruhande hafi y’ahabereye impanuka nko muri metero 100. Yahakanye ko atahunze akimara gukora impanuka ari nayo mpamvu atemera icyo cyaha cyo kugonga ibikorwaremezo agahunga.
Abamwunganira basobanuye ko icyaha cyo gutwara yanyweye ibisindisha aracyemera kandi yanabyemereye Ubugenzacyaha mu ibazwa nyuma yaho anabyemerera ubushinjacyaha.
N’uyu munsi imbere y’inteko iburanisha arabyemera kandi arabisabira imbabazi kuko “Ni ikosa yakoze ntabwo azongera”.
Umunyamategeko yabwiye Urukiko ko Nshuti Divine Muheto afite uruhushya rwo gutwara imodoka ry’agateganyo ku buryo yemerewe gutwara kuko ategereje gukora ibizamini bya burundu. Ku myaka 20 y’amavuko rero yumva kuba afite imodoka nta cyabuza gutwara kuko ntiyagambiriye gukora impanuka.
Icyaha cyo kugonga ibikorwaremezo agahunga ntabwo yagikoze. Iriya mpanuka imaze kuba ntaho yagiye. Uyu munyamategeko wifashishije ingingo zitandukanye yashimangiye ko rwose hatabayeho guhunga.
Yavuze ko impanuka yabaye ahita arasohoka mu modoka, abantu batandukanye batangiye kumuhamagara atabazi. Muri iryo joro yagize ubwoba ajya hafi ategereza ko inzego z’umutekano ziza. Ibikorwaremezo yagonze ntabwo byangiritse kuko nasuye umukindo n’ipoto y’amashanyarazi kandi nasanze ntacyo byabaye.
Icyaha cyo kugonga ibikorwaremezo agahunga cyateje impaka
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Nshuti Divine Muheto yabeshye umupolisi ko atari we wakoze impanuka. Ikindi kandi ntiyigeze ahamagara inzego zibishinzwe ngo bapime.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Nshuti Divine Muheto yahamwa n’ibyaha byose uko ari bitatu kuko yabikoze mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Icyaha cyo gutwara yanyweye yahanishwa igihano cy’amezi 6 n’ihazabu 180,000 frw , gutwara nta ruhushya agahinishwa igufungo cy’amezi abiri n’ihazabu ya 10,000 frw.
Icyaha cyo guteza impanuka agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu 30,000 frw. Ubushinjacyaha bwasabye ko bitewe nuko habayeho uruhurirane rw’ibyaha yahanishwa igiteranyo cy’ibyo bihano bityo agahabwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani n’ihazabu ya 220,000 frw.
Abunganira Nshuti Divine Muheto bisobanuye
Uwunganira Nshuti Divine Muheto yavuze ko hashize iminsi 11 ari muri kasho ya polisi bityo akwiriye kurekurwa ahubwo agafasha Abanyarwanda muri gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ibisindisha.
Yagaragaje ko Muheto akiri muto kandi akeneye kubaka igihugu. Umunyamategeko wa kabiri wunganira Nshuti Divine Muheto yasabye Urukiko ko bagabanyiriza ibihano Nshuti Divine Muheto kandi ko imodoka ye idakwiriye gufatirwa ahubwo akwiriye gutanga amande.
Yongeyeho ko Nshuti Divine Muheto yiga muri ALU (Africa Leadership University) ku buryo Urukiko rukwiriye guca inkoni izamba agakomeza amasomo ye. Nshuti Divine Muheto yongeyeho ko iminsi 11 amaze muri Kasho yize bihagije kandi ko bitazongera.
Ku rundi ruhande ariko umunyamategeko wa Gatatu wunganira Nshuti Divine Muheto yabwiye Urukiko ko ari ubwa mbere umukiriya we agejejwe imbere y’ubutabera bityo akwiriye guhabwa imbabazi ntafungwe.
Urukiko rwanzuye ko umwanzuro uzasomwa ku itariki ya 06 Ugushyingo 2024 saa 15h00.