Umunyamakuru akaba n’umwe mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro muri Uganda, Sheilah Gashumba, yaciye amarenga ko ari mu munyenga w’urukundo nyuma y’amezi make atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we akaba n’umuhanzi Rickman Manrick.
Mu mafoto yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu munyamakuru yaciye amarenga ko yahiriwe, agaragaza impano y’imodoka yahawe n’umukunzi we mushya.
Yagize ati: “Inkoramutima akaba n’umugenga wanjye, byose mu muntu umwe, byari inzozi zanjye, tuvugishije ukuri, hashimwe Imana.”
Ibi kandi byanashimangiwe na mugenzi we akaba n’inshuti ye ya hafi, Shanitah Namuyimbwa uzwi nka Bad Black, bahuje akazi ko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, wavuze ko inshuti ye iri mu munyenga w’urukundo n’umuntu utari umuganda, ariko ntiyatangaza aho akomoka.
Muri Gicurasi 2024, ni bwo Sheilah Gashumba yashyize ahagaragara itangazo ku mbuga nkoranyambaga, atangaza ku mugaragaro ko umubano we na Rickman ushyizweho iherezo, gusa bombi ntibasobanuye icyabiteye.
Shaila Gashumba yahawe imodoka iri mu bwoko bwa Range Rover Velar, yasohotse mu 2022, yayiherewe mu birori byateguwe n’uwo mukunzi mushya byatwaye arenga miliyoni 700 z’Amashiringi.
Sheilah Gashumba yari amaze amezi agera kuri atanu nta muntu bafitanye ubushuti bw’umwihariko, aho yagiye atangaza ko ahugiye mu kazi ke ka buri munsi.