SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Iby’Urukundo Harmonize na Poshy Queen byageze ku iherezo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Iby’Urukundo Harmonize na Poshy Queen byageze ku iherezo
Imyidagaduro

Iby’Urukundo Harmonize na Poshy Queen byageze ku iherezo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/10/10 at 1:39 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma y’amezi icyenda Harmonize [Rajab Abdul Kahali] ari mu rukundo na Poshy Queen w’imiterere irangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga, biravugwa ko aba bombi bamaze gutandukana ndetse buri wese ahagarika gukurikirana undi kuri Instagram.

Mu mpera z’umwaka ushize, Harmonize yari mu rukundo n’umunyarwandakazi Yolo The Queen aho yamutakagizaga avuga ko ari we mukobwa w’inzozi ze ndetse uhaza kwifuza kwe.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, Harmonize yatunguranye yemeza ko yamaze gutandukana na Yolo The Queen ahishura ko urukundo ruryoshye hagati ye n’umushabitsi ufite inkomoko mu Rwanda ari we Poshy Queen.

Urukundo rw’aba bombi rwakomeje kuryoha bigera ubwo Harmonize atangaje ku mugaragaro ko Poshy Queen ari we umuhagije atazongera kwiruka mu bintu by’abagore ahubwo afite gahunda yo gukora ubukwe mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Muri iki gihe bamaze bakundana, Harmonize yatewe amabuye kenshi kubera uyu mukunzi we ariko akajya yihagararaho muri ibyo byose yanengwagaho n’abafana be. Mu byo yanenzwe bifitanye isano na Poshy Queen, harimo kujya gusengera mu bakirisitu kandi ari umuyisilamu, kwica igisibo,…

Mu mezi abiri ashize kandi, Harmonize yagize Poshy Queen CEO w’ibikorwa bye byinshi nkuko byigeze kugenda ubwo yari ahararanye na Kajala Frida bakaza gutandukana bigatuma Harmonize ahomba amafaranga menshi kubwe.

Kugeza magingo aya, Harmonize na Poshy Queen ntabwo bagikurikirana kuri Instagram ndetse n’amakuru aturuka muri Tanzania yemeza ko batakiri kumwe muri iyi minsi

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul October 10, 2024 October 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko nta gihugu kigomba kugena uko ikindi kiyoborwa

September 5, 2024
Imikino

Cristiano Ronaldo na Messi bagiye kongera gucakirana!

November 22, 2023
Utuntu n'utundi

Perezida Félix Tshisekedi yayoboye inama Nkuru y’umutekano igitaraganya kubera M23

February 6, 2024
Imikino

Rayon Sports : Musa Esenu yatandukanye na Rayon Sports !

January 5, 2024
Imyidagaduro

Niyonizera Judith yamaze kubona gatanya ye na Safi Madiba

April 26, 2023
Imikino

Amavubi yitegura amajonjora y’igikombe cy’isi yahamagaye abakinnyi

November 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?