SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame (Amafoto)
Andi makuru

Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame (Amafoto)

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: October 3, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri icyo gihugu.

Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024. Witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe.

Ati “Perezida Edgars Rinkēvičs na none ndagushimira ku bwo kunyakira n’itsinda ryanjye muri uru ruzinduko rw’amateka. Nemera ko Latvia n’u Rwanda bifite byinshi byo gusangizanya kandi twiteguye kutaba inshuti gusa ahubwo tukaba n’abafatanyabikorwa.”

Uyu musangiro wabaye nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Perezida Edgars Rinkēvičs.

Bombi baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi, ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika no mu Burayi n’ubufatanye mu muryango mpuzamahanga.

Perezida wa Latvia yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ari ikintu gikomeye kuko ariwe mukuru w’igihugu cya Afurika wa mbere ugendereye iki gihugu cyo mu Burayi.

Ati “Hari amahirwe yo gukorana mu nzego zirimo Ikoranabuhanga mu by’itumanaho, binashimangirwa n’ubwiyongere bw’umubare w’ibigo byo muri Latvia ku isoko ryo muri Afurika.”

Perezida Kagame yavuze ko impamvu y’uruzinduko rwe muri Latvia ari ukureba amahirwe y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Nyuma y’ibiganiro nagiranye na Perezida n’ibyo twagiranye n’itsinda ry’abayobozi turi kumwe, birigaragaza ko u Rwanda na Latvia bifitanye ubucuti bukomeye […] impamvu y’uru ruzinduko ni ukureba amahirwe mashya y’inyungu ku baturage b’impande zombi.”

Abayobozi bombi batashye ikimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyashyizwe muri Latvia. Cyashyizwe ku isomero ry’igihugu rizwi nka ‘The Castle of Light’.

Perezida wa Latvia yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano yagwiririye Isi.

Ati “Mu myaka 30 ishize, Isi yabonye kimwe mu bihe by’umwijima. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ikimenyetso cy’uburyo urwango rushobora kuba uburozi mu miterereze y’abantu. Ubwicanyi bwabaye mu 1994 mu Rwanda ntibushobora gusobanurwa kandi ntibukwiriye kwibagirana.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rweretse Isi uko yakwikura mu bibazo bikomeye, abaturage bakongera kunga ubumwe.

Yavuze ko amateka ya Latviaarimo ibibazo bikomeye birimo kwibasirwa, kubohozwa, ubugizi bwa nabi bwatandukanyije imiryango n’ibindi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Latvia rurarangira kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024.

Dj Brianne yabatijwe mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church,
Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Arabie Saoudite na Afurika
Amafoto ya Perezida Andrzej Duda apfukamye imbere y’ishusho ya Bikira Mariya yazamuye imbamutima za benshi
Perezida Kagame yashimangiye ko insengero zigomba kujya zisoreshwa
HUYE :Impanuka y’ikamyo ebyiri yangije byinshi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Tips To Win On Pokies

May 28, 2024

Tebwin Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

How To Win Online Pokies

February 25, 2025

Palmslots Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

What Are The Best No Deposit Virtual Casinos In Ireland For 2023

May 28, 2024

Players Palace Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?