SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma ya Country Fm Noopja agiye gushinga Radio mu karere ka kirehe yo guteza imbere ako karere
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nyuma ya Country Fm Noopja agiye gushinga Radio mu karere ka kirehe yo guteza imbere ako karere
Imyidagaduro

Nyuma ya Country Fm Noopja agiye gushinga Radio mu karere ka kirehe yo guteza imbere ako karere

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/22 at 9:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye  nka Noopja washinze Country Records, yatangaje ko agiye gufungura Radio nshya mu gace ka Mahama yise “REF FM Mahama” izajya yumvikanira ku murongo wa 93.7 FM, kandi izibanda ku biganiro biteza imbere sosiyete ndetse n’umuziki muri rusange.

Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, mu gihe ageze kuri 95% y’imirimo yasabwaga kugira ngo atangize ku mugaragaro iyi Radio.

Uyu mugabo ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya Country Records ikorerwamo indirimbo n’ibindi bihangano biteza imbere Inganda Ndangamuco, ni na we washinze Country FM na Country TV zikorera mu Karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Noopja yavuze ko yagize igitekerezo cyo gushinga iyi Radio mu cyerekezo cyo gukura mu bwigunge abaturage bo mu cyaro, binyuze muri gahunda za Radio zibanogeye.

Yavuze ati: “Izajya yibanda mu kubaka sosiyete izatwumva ariko by’umwihariko abo mu cyaro cya Mahama ahabarizwa abaturage benshi ndetse hakiyongeraho n’impunzi zibarizwa hariya.”

Ni Radio avuga ko izibanda ku biganiro bishingiye ku buzima, uburezi, guhanga imirimo, umuco, ubuhanzi, ubugeni, gufasha impunzi kwisanga mu banyarwanda baturanye, no kongera imibanire yabo ya buri munsi.

Arakomeza ati “Hazaba harimo n’ibiganiro bitandukanye ariko nyine umuziki cyane cyane. Ni umuziki w’ibihugu bitandukanye, yaba iyo mu bihugu bigize Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, ariko kandi hafi 80% y’umuziki uzacurangwa ni uwo mu Rwanda.”

Noopja yasobanuye ko icyerekezo cye mu gushinga Radio mu Rwanda, bitarangiye aha, kuko azakomeza gushora imari muri Radio nk’izi zihindura ubuzima bwa benshi.

Noopja avuga ko kujyana Radio i Mahama, ahanini byaturutse mu kuba nyinshi muri Radio zikorera mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Nasanze abakora Radio bibanda mu Mujyi cyane njye rero nza nkora itandukaniro nibanda mu cyaro kuko hari benshi bakeneye Radio kandi hari n’amahirwe naho ku buryo Radio yagira ibyo ufasha mu kumenyekanisha ibyiza, impano biba biri mu byaro.”

Iyi Radio igiye gutangirana abakozi bari hagati ya 5 na 8. Izakorera i Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Noopja ati “Izatangira yumvikana mu gice kinini cya Kirehe, gusa aho izumvikana niho twifuzaga tujya kuyishinga.”

Akomeza ati “Radio izahumvikana cyane kimwe no ku gace kegeranye n’inkambi karimo abanyarwanda benshi. Ije kumara irungu abazatwumva bose kandi ni benshi cyane.”

Mu biganiro bya mbere, iyi Radio izibanda cyane ku bireba impunzi ndetse n’urubyiruko. Noopja ati “Kuba rero twe radio yacu iri hafi yaho inkambi iri bizatuma tunazibandaho cyane nk’uko na Leta yita ku mpunzi. Twe tuje kubikora tunyuze muri gahunda nziza za Radio.”

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka ‘Murabeho’ anavuga ko mu gushinga iyi Radio, yitaye cyane ku kamaro izagirira sosiyete cyane cyane mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, cyane ko muri iki gihe imibare igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba, ariyo ifite umubare munini w’abangavu batewe inda.

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul September 22, 2024 September 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rurashimangiza gahunda ya Job Net

May 16, 2024
ImikinoImyidagaduro

Riderman na Chris Eazy batumiwe mu birori byo gusoza Champion Leagues byateguwe na B&B FM

June 8, 2023
Imyidagaduro

Killaman umenyerewe muri Sinema yasezeranye n’umukunzi we

February 8, 2024
Imyidagaduro

Fally Merci yiseguye kubatarabashije kwinjira mu gitaramo abizeza kubashumbusha

March 29, 2024
Imyidagaduro

RIB yaburiye abakomeje gukangisha Adonis Jovon Filer amashusho bagamije kumuteranya n’umukunzi we

January 16, 2025
Kwamamaza

Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Maltona gikorwa na Skol

July 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?