Nomcebo Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo ufite imyaka 21 agiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III w’imyaka 56.
Nomcebo Zuma yerekanywe nk’umugore wa Mswati mu birori byabaye ku wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024. Byitabiriwe n’abagera kuri 5000 barimo Ian Khama wigeze kuba perezida wa Botswana n’Umwami Misuzulu KaZwelithini w’Abazulu bo muri Afurika y’Epfo wari umushyitsi mukuru w’ibyo birori.
Ibi birori kandi bya Umhlanga bimara iminsi ine biba bigamije kwishimira no kwerekana uzaba umugore mushya w’Umwami wa Eswatini.
Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko Umwami Mswati yasezeranyije Jacob Zuma kumuha inkwano y’inka 100 na miliyoni 2$.