SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Goma :Sosiyete sivile irasaba leta kugabanya ingabo muri uwo mujyi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Goma :Sosiyete sivile irasaba leta kugabanya ingabo muri uwo mujyi
Andi makuru

Goma :Sosiyete sivile irasaba leta kugabanya ingabo muri uwo mujyi

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/08/28 at 3:11 PM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Sosiyete sivile ikorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta kugabanya abasirikare bari muri uyu mujyi, igaragaza ko bamwe muri bo ari bo bakomeje gukora ibyaha birimo ubujura.

Perezida w’iyi sosiyete sivile, Marion Ngavo, yatanze ubu busabe nyuma y’aho umusirikare wari wambaye impuzankano ateye agace ka Majengo muri uyu mujyi tariki ya 26 Kanama 2024, akarasa mu baturage nyuma yo kwambura umugore uvunja amafaranga.

Umucuruzi wabonye uyu musirikare yagize ati “Umusirikare ufite intwaro yaje, asaba uyu mugore kumuha amafaranga yose. Yarabyanze ariko ubwo yabonaga intwaro, yarayamuhaye. Abaturage babibonye bavugirije umusirikare induru. Ubwo ni bwo yatangiye kurasa amasasu menshi mu nzira. Twamukurikiye ariko yakomeje kurasa. Yakomerekeje benshi.”

Ngavo yasobanuye ko mu mezi menshi ashize, abateza umutekano muke i Goma ari abasirikare batari ku rugamba, birirwa bazerera muri uyu mujyi, kandi bakabaye baba mu bigo bya gisirikare.

Ati “Abateza umuhangayiko, umutekano muke n’impfu amanywa n’ijoro rimwe na rimwe baba ari abasirikare. Urugero ni urw’umusirikare wibye amafaranga umuvunjayi, akarasa abantu, umwe muri bo agapfira ku bitaro. Mu gihe aba basirikare batari ku rugamba, bagomba gusubizwa mu bigo byabo.”

Uyu muyobozi wa sosiyete sivile yakomeje ati “Ntabwo bakwiye kuba bazererana intwaro mu mujyi wa Goma kubera ko ibintu biri kurushaho kuba bibi.”

Abasirikare bongerewe mu mujyi wa Goma mu ntangiriro za 2024 ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga ibice biwukikije. Icyo gihe hari ubwoba ko ushobora kuwufata. Ikibabaza abaturage ni uko abakabarindiye umutekano ari bo bakomeje kubambura ubuzima n’imitungo yabo.

 

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Wakibi Geoffrey August 28, 2024 August 28, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Big Fizzo ashobora kutitabira igitaramo cya Platini P

March 26, 2024
Andi makuru

U Rwanda rwatangaje icyatumye inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi itaba

December 15, 2024
Imyidagaduro

Floyd Mayweather Yashimiwe igikorwa cyiza yakoreye abakuwe mu byabo ni ibiza muri Hawaii

August 12, 2023
Imyidagaduro

Amahoteli n’utubari byashyizwe igorora mu minsi mikuru

December 10, 2024
Imyidagaduro

Urubanza rwa Prince Kid rugiye kongera gusubukurwa

September 14, 2023
Imikino

BRAZIL: Nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Fortaleza ikipe ya Santos FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri!

December 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?