Abaraperi Riderman na Bull Dogg bari mu myiteguro y’igitaramo cyabo ‘Icyumba cy’amategeko’ giteganyijwe ku wa 24 Kanama 2024, aho bahigiye kukigira kimwe mu bitaramo bya Hip Hop by’amateka u Rwanda ruzaba rugize.
Ibi aba baraperi babitangarije itangazamakuru ritandukanye ryabasuye aho bari kwitoreza hamwe n’itsinda rya Shauku Music rizabacurangira mu gitaramo.
Bull Dogg yavuze ko urebye imyiteguro yabo iri kugana ku musozo, igisigaye ari igihe cy’igitaramo bagasusurutsa abakunzi babo.
Ati “Dusa n’aho tugeze mu byiciro bya nyuma by’imyiteguro. Tubimazemo igihe ubu turi kunoza uko gahunda yagenda ku munsi w’igitaramo.”
Riderman yavuze ko bamaze amezi abiri mu myiteguro nubwo ukwezi kumwe ariko bakoranye n’itsinda rizabacurangira gusa, ryo ngo ryatangiye mbere, agahamya ko imyiteguro imeze neza cyane.
Bull Dogg yavuze ko abantu bakwiye kwitabira igitaramo cyabo bakazaryoherwa n’imigendekere yacyo cyane ko bazaba bafatanya n’abandi baraperi bakomeye.
Bamwe mu baraperi bategerejwe muri iki gitaramo barimo Bushali, B Threy, Kenny K-Shot, Ish Kevin na Bruce The 1st biyongeraho itsinda rya Tuff Gangs.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali aho kwinjira ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20Frw muri VIP n’ibihumbi 30Frw muri VVIP.
Icyakora abari kugura amatike mbere bahawe ubwasisi kuko itike y’ibihumbi 10Frw bari kuyigura ibihumbi 7Frw mu gihe iy’ibihumbi 20Frw yo iri kugura ibihumbi 15Frw naho iy’ibihumbi 30Frw ikagura ibihumbi 25Frw.