SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kazarwa Gertrude na Mussa Fazil batorewe kuyobora umutwe w’abadepite
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Kazarwa Gertrude na Mussa Fazil batorewe kuyobora umutwe w’abadepite
Andi makuru

Kazarwa Gertrude na Mussa Fazil batorewe kuyobora umutwe w’abadepite

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/08/15 at 8:45 AM
Wakibi Geoffrey
Share
4 Min Read
SHARE

Kazarwa Gertrude w’imyaka 60 y’amavuko, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite n’amajwi 73, atsinze Depite Nizeyimana Pie wagize amajwi 5.

Ni amatora yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’irahira ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Ku mwanya w’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, abakandida bari babiri, Kazarwa Gertrude wamamajwe aba ariwe utsinda n’amajwi 73, Depite Nizeyimana Pie wari wiyamamaje agira amajwi atanu.

Ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n’Imari, hatowe Sheikh Musa Fazil Harerimana agize amajwi 77.

Mussa Fazil Harerimana yavutse mu 1962. Yabaye umujyanama mu bya tekiniki mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, aba Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva mu 2000 kugeza mu 2003.

Kuva mu 2003 kugeza mu 2006, Harerimana yabaye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu. Kuva mu 2002 kugeza mu 2006, yari n’umwe mu bari bagize iyari Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Mu 2006, Harerimana yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) kugeza magingo aya. Kuva muri uwo mwaka, yabaye Minisitiri w’Umutekano kugeza mu 2016.

Mu 2018, Harerimana yabaye umudepite, atorerwa kuba Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe ubuyobozi n’imari, kugeza muri Nyakanga 2024, ubwo uyu mutwe waseswaga.

Ni mu gihe Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma yabaye Uwineza Beline. Yagize amajwi 79. Yari asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.

Uwineza yize amategeko. Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuhuzabikorwa mu Karere wa ALAC (Advocacy and Legal Advice Center) ushamikiye ku muryango Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda).

Uyu mushinga wa ALAC washyizweho ugamije gutanga ubufasha ku baturage mu gukemura ibibazo by’akarengane hifashishijwe ubuvugizi mu by’amategeko.

Yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko guhera mu 2018 mu gihe mbere y’aho yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuhuzabikorwa w’Inkiko Gacaca mu Ntara y’Iburasirazuba hagati y’umwaka wa 2004 na 2011.

Kazarwa amaze gutorwa yashimiye abamugiriye icyizere, avuga ko inshingano we na bagenzi be bahawe ziremereye ariko bazazishobozwa n’ubufatanye.

Ati “ Ndashima cyane Abanyarwanda uburyo badutoye bakaduha izi nshingano zikomeye kugira ngo tubahagararire aha. Izo nshingano tuzazifashwa no gufatanya, guhuriza hamwe n’aba badepite bamaze kurahira cyane nk’uko biri mu ndahiro.”

Kazarwa Gertrude yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka itanu, kuva muri Nzeri 2014 kugera Nzeri muri 2019, aho yari Umuyobozi wa Komite ishinzwe Politiki n’Ibikorwa bya Guverinoma.

Mbere yo kwinjira muri Sena, yakoranye na World Vision mu gihe kirenga imyaka icyenda.

Yakoze mu Kigo cya Moucecore mu gihe yanabaye Umwarimu wungirije muri Kaminuza ya ULK.

Hagati ya 1999 na 2003 yize muri ULK, ahakura impamyabushobozi mu bijyanye n’Imicungire (Management).

Yize kandi muri Kaminuza ya Maastricht School of Management mu Buholandi, aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’Imiyoborere mu By’Ubucuruzi (Business Administration) hagati ya 2008 na 2010

Yize Amategeko muri Kaminuza ya UNILAK hagati ya 2018-2021.

Nyuma yo kwakira indahiro, Perezida Kagame yabwiye abamaze kurahira ko ikigiye gukurikiraho ari ukunoza akazi kabategereje.

Ati “Ibigiye gukurikiraho ni akazi tugomba gukorera igihugu cyacu, akazi bamwe batorerwa n’Abanyarwanda n’abandi bashyirwaho mu bundi buryo ariko byose ari ugukorera Abanyarwanda. Ako kazi rero tugomba kugakora tukakanoza uko bishoboka.”

“Nta na rimwe biba byera ngo de, iteka hahora hari utuntu hano, utundi hariya abandi bagomba gusubira inyuma bagakosora, bagashyira ku murongo, ariko nabyo ntibivuze ko twahorana uwo muco w’ibidakorwa neza, abantu bagomba gusubira inyuma gutunganya.”

You Might Also Like

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima

Wakibi Geoffrey August 15, 2024 August 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

igitaramo ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ cyasubitswe habura Iminsi 3 gusa ngo kibe

March 5, 2025
Imyidagaduro

Wizkid n’umukunzi we Jada P mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka ubuheture bwabo

January 10, 2025
Imyidagaduro

Rema yongewe mu bahanzi bazitabira Trace Awards I Kigali

October 18, 2023
Andi makuru

Niba umuntu ashaka ko intambara irangira ahagarika akarengane Perezida Kagame mu nama ya EAC na SADC

March 25, 2025
Imikino

Imodoka ya Lewis Hamlton yakoresheje muri 2013 yagurishijwe miliyari 18 z’amanyarwanda

November 21, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu (Amafoto)

February 1, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?