Nyuma ya Kenya na Uganda, urubyiruko ruzwi nka GEN-Z rwo muri Tanzaniya na rwo rwigabije imihanda Police yo muri icyo gihugu iburizamo imyigarahambyo yari yateguwe.
Urubyiruko rusaga ibihimbi icumi bivugwa ko rubarizwa mu ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, rukaba kandi rubarizwa muri
GEN-Z rwahuje gahunda yo guhurira mu Mujyi wa Mbeya mu Majyepfo y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024 ngo bigaragambye, ariko Polisi iba yabimenye kare ibiburizamo.
Police yatangaje ko uru rubyiruko rwihishe inyuma y’umunsi mukuru w’urubyiruko wari kuba kuri iyi tariki, rukaba rwari rufite umugambi wo guteza akavuyo.
Nyuma yo kuburizamo iyo myigaragambyo, Police yasohoye itangazo rigira riti: “ Polisi yafashe icyemezo cyo guhagarika amahuriro yose cyangwa imyigaragambyo irimo gutegurwa ku munsi wahariwe urubyiruko kuko ishobora guhungabanya amahoro”.
Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bw’ishyaka rya Chadema, buhakana ko hari imyigaragambyo yateguwe. Bavuga ko bababajwe no kuba hari abanyamuryango babo basubijwe inyuma ku ngufu abandi bakanafatwa bagafungwa ubwo barimo berekeza i Mbeya.
Mu kamena uyu mwaka, inkubiri y’imyigaragambyo y’urubyiruko ruzwi nka Gen-z yatangiye mu gihugu cya Kenya, bagera naho bashaka gutwika inteko ishinga amategeko.
Uru rubyiruko rukaba rwarinubiraga izamuka ry’imisoro ndetse n’ubuzima burushaho guhenda mu mujyi wa Nairobi no mu gihugu hagati.
Iyi myigaragambyo yakomereje mu gihugu cya Uganda gusa ubutegetsi buba maso buyiburizamo.
