Umuhanzi Ed Sheeran wo mu gihugu cy’ubwongereza umaze kumenyekana cyane ubuhanga mukandika indirimbo anafatanya no gucuranga gitari byatumye yigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibihangano bye akenshi biganisha ku Rukundo yahishuye ko iyo ataba umuhanzi yari kuba akiri Imanzi (Atarasambana na rimwe )
Uyu umuhanzi ufatwa nk’uwa mbere mu Bwongereza uyoboye abandi aho ari we ufite ‘Album’ yumvishwe n’abantu benshi mu myaka 10 ishize ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu mashusho yasangije abamukurikira .
Mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati ” Iyo ntaza kuba umuririmbyi nari kuba nkiri imanzi .
Uyu muhanzi yavuze ko ubuhanzi bwe mwagize ingaruka zikomeye cyane ku buzima bwe bujyanye n’imibonano mpuzabitsina .
Nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru cyo mu bwongereza The Mirror uyu muhanzi yakunze kuvugwa mu Rukundo n’abakobwa batandukanye byanagiye bituma ashyira hanze zimwe mu ndirimbo ze biturutse ku bakobwa yagiye akundana nabo .
Mu mwaka wa 2012 nibwo Ed Sheeran yatangiye urukundo n’umuririmbyikazi wo muri Ecosse witwa Nina Nesbitt akaba ari nawe watumye akora indirimbo ze ebyiri zakunzwe zirimo Nina na Photography
Uyu ntibamaranye kabiri kuko muri 2014 yafataye nuwo bita Athina Andrelos ariko nyuma y’umwaka wa 2015 bahise batanduka uyu nawe akaba yaratumye akora Indirimbo yise Thinking out Loud .
Muri nyakanga 2015 Ed Sheeran yahise ajya mu rukundo n’inshuti yo mu bwana, Cherry Seaborn.
Nyuma y’imyaka isaga itatu bari mu rukundo muri Mutarama 2018 nibwo bashyingiranywe nk’umugabo n’umugore aho muri 2020 babyaye imfura yabo y’umukobwa naho tariki ya 19 Gicurasi 2022 bibarutse umwana wabo wa kabiri w’umukobwa .
Uyu Cheery Seaborn niwe wabaye igiterekerezo cya Ed Sheeran ashyira hanze indirimbo ye yakunzwe cyane yise Perfect .