SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Col Kazarama yashyizwe mu rubanza rwabafasha AFC/M23
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Col Kazarama yashyizwe mu rubanza rwabafasha AFC/M23
Andi makuru

Col Kazarama yashyizwe mu rubanza rwabafasha AFC/M23

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: July 30, 2024
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongereye Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney mu rubanza rw’abakekwaho kuba abanyamuryango b’ihuriro AFC ririmo imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23.

Uru rubanza ruri kubera muri gereza ya gisirikare ya Ndolo rwatangiye tariki ya 24 Nyakanga 2024. Hari kuburanishwa abantu 25 barimo abayobozi bakuru ba AFC/M23 ariko abari kurwitabira ni batanu bafashwe na Leta ya RDC.

Abo batanu ni Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wabaye umujyanama wihariye wa Corneille Nangaa uyobora AFC, Nkangya Nyamacho Microbe, Nangaa Baseane Putters, Nicaisse Samafu Makinu na Safari Bishori Luc.

Ubushinjacyaha bubasinja ibyaha birimo kwica, kugerageza kwica, kugambanira igihugu, kwinjira mu mutwe utemewe n’amategeko n’ibyaha byibasiye inyokomuntu; byose hamwe bihanishwa igihano cy’urupfu.

Mu iburanisha ryakomeje kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru rwa gisirikare ko Col Kazarama yakongerwa mu bari kuburanishwa kuko ngo ibimenyetso biri kwifashishwa muri uru rubanza afite aho ahurira na byo.

Umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, amenyesha impande zirebwa na rwo ko ku munsi ukurikiyeho azatanga umwanzuro ku busabe bwo kwinjiza Col Kazarama mu bashinjwa.

Col Kazarama wabaye Umuvugizi wa M23 kuva mu 2012 kugeza mu 2013 asabiwe kongerwa muri uru rubanza nyuma y’aho kuri uyu wa 28 Nyakanga 2024 agaragaye muri teritwari ya Rutshuru ari kumwe n’abarimo Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa.

Uyu musirikare yabwiye abaturage ko yamaze gusubira muri uyu mutwe kugira ngo afashe bagenzi be gukomeza urugamba. Ati “Nishimiye akazi uyu mutwe uri gukora, ngashimira umuyobozi Bertrand Bisimwa, Sultani Makenga n’abanyamuryango. Nje ngo dukomeze urugendo.”

Ibigo 10 byahize ibindi byegukanye ibihembo muri Karisimbi Consumers Choice Awards 2024 (Amafoto)
Cecile Kayirebwa,Muyango ,Ruti Joel Bizeje abazitabira igitaramo cya Mtn Iwacu na Muzika igitaramo cy’amateka
Imodoka ya Sosiyete internationsl ikoze Impanuka ikomeye i Rulindob
Abanye-Palestine 39 bari bafungiye muri Israel barekuwe
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Angola João Lourenço
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Is High Five Casino Legit

May 28, 2024

Mr Handpay Slots

May 28, 2024

Dewicasino88 Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024
Andi makuru

M23 yakubitiye inshuro ingabo z’u Burundi zari muri Bitonga irayigarura

May 5, 2024

Top Online Pokies And Casinos New Zealand League

May 28, 2024

What Are The Best Virtual Casinos In Ireland Offering Roulette

March 12, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?