SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwaje ku mwnaya wa mbere mu bihugu bifite gahunda nziza mu guteza imbere Afurika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > U Rwanda rwaje ku mwnaya wa mbere mu bihugu bifite gahunda nziza mu guteza imbere Afurika
Ubukungu

U Rwanda rwaje ku mwnaya wa mbere mu bihugu bifite gahunda nziza mu guteza imbere Afurika

Ahupa Radio
Last updated: 2024/07/29 at 9:47 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
Modern city centre of Kigali, capital of Rwanda
SHARE

 Raporo ya Country Policy and Institutional Assessment ( CPIA) ya Banki y’Isi, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere, mu bihugu bifite ingamba na politiki byiza bigamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Perezida w’itsinda rya Banki y’Isi, Ajay Banga yatangaje ko ubukungu bwa Afurika, butanga icyizere cy’ejo hazaza, bigizwemo uruhare n’ umubare munini w’abakiri bato.

Aha yari mu nama iheruka kubera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwezi kwa 4, muri uyu mwaka.

Raporo nshya yiswe CPIA Africa, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere n’amanota 4,1 kuri 6.

Abakora iyi raporo bashingira ku bipimo 4 by’ingenzi, birimo imicungire y’ubukungu, ishyirwaho rya za politiki zorohereza ubucuruzi n’ishoramari, politiki zo guteza imbere uburinganire kuri bose, ndetse n’imicungire y’inzego z’abikorera n’ibigo byigenga.

Aha hose, u Rwanda rwagize amanota ari hejuru ya 4, ariko aho rwagize menshi ni mu rwego rwo guteza imbere uburinganire kuri bose rwagize amanota 4,4, ndetse no gushyiraho politiki nziza ku bucuruzi n’ishoramari ruhabwa amanota 4,2 kuri 6.

Aho niho abasesengura iby’ubukungu bahera bagaragaza ko raporo zikomeje gushyira u Rwanda ku myanya y’imbere, zidakwiye gutuma rwirara ngo rwagezeyo, ahubwo zikwiye gutuma rukora cyane kurushaho.

Ni amanota meza ukurikije n’ibindi bihugu byo muri Afurika, kuko nta kindi gihugu gifite amanota arenze 3,9.

Umugabane wa Afurika uratanga icyizere ko mu bihe biri imbere uzakomeza gutera imbere mu bukungu, mu gihe leta z’ibihugu zikomeje gushyiraho ingamba na politiki byo guteza imbere abikorera nk’uko byemezwa na Banki y’Isi.

Mu myaka 10 ishize, U Rwanda rwakunze kuza mu myanya ya mbere n’amanota ari hejuru ya 4 kuri 6.

Raporo y’uyu mwaka, ibihugu byinshi byo munsi y’ubutayu bwa Sahala, bifite amanota 3,1 nk’impuzandengo rusange.

Ibindi bihugu bikurikira u Rwanda kuri iyi raporo ni Benin na Cabo Verde bifite amanota 3,9, mu gihe Togo na Cote d’Ivoire bifite 3,8.Ibihugu biza ku myanya ya nyuma ni Sudan y’epfo na Eritrea bifite inota 1,7.

Modern city centre of Kigali, capital of Rwanda

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

Ahupa Radio July 29, 2024 July 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yagaragaje ibintu bitatu byubakiweho iterambere ry’u Rwanda mu myaka 28 ishize

April 29, 2019
Imyidagaduro

Dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha

October 24, 2024
Imikino

Arsene Wenger yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama rusange ya FIFA I Kigali

March 13, 2023
Imyidagaduro

Davis D yakoze amateka mu gitaramo cye,Nasty C biragira akubise umufana umugeri (Amafoto)

November 30, 2024
Imyidagaduro

Yverry ukubutse muri Canada yakiriwe n’umujyanama we Gauchi n’umudamu we

June 15, 2024
Andi makuru

Ingabo za SADC ziyemeje kurandura umutwe wa M23

May 6, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?