Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 muri Milton Coffee kuri St Famille ahari icyicaro gikuru cya Ishusho Tv habereye umusangiro wahuje abahanzi babiri bamaze kubaka amateka mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop aribo Riderman na Bull Dogg ndetse n;abafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda .
Uyu mugoroba wari ugamije kujya inama ku myiteguro y’igitaramo abo bagabo babiri bamaze imyaka irenga 15 mu muziki nyarwanda bari gutegura bise “Icyumba cy’amategeko bitegura gukora mu minsi iri imbere .
Uwo musangiro wanyuraga imbona nkubone ku Ishusho Tv abawitabiriye bose bafashe umwnya wo gushimira aba bahanzi bombi ingufu bakorsheje bahuriza hamwe amaboko bagakorana umuzingo wakunzwe n’abatari bake mu bakunzi ba hip hop mu Rwanda .
Bull Dogg akomoza kuri album ‘Icyumba cy’amategeko’ yakoranye na Riderman, yavuze ko nyuma y’uko igiye hanze benshi mu bakunzi b’umuziki bagiye babasaba ko bakora igitaramo kidasanzwe.
Ati “Nyuma y’uko album isohotse abafana batangiye kutubaza niba hazabaho igitaramo cyayo, rero nk’abantu babizi ko twakoze ibitaramo binyuranye twumvaga ko ari ngombwa ko dutaramira abakunzi bacu, Turi abagabo babiri bubahana kandi ntekereza ko ibyavuye muri album abantu babonye ko twakoze igikorwa cy’abagabo.”
“Twasanze ari ngombwa ko twahura mukatugira inama, dukeneye inama zanyu n’ibitekerezo byadufasha gutegura igitaramo neza.”
Riderman yavuze ko guhura n’inshuti zabo icyari kigamijwe byari ukungurana ibitekerezo ku gikorwa bari gutegura kugira ngo kizarusheho kugenda neza.
Muri iki gikorwa Riderman na Bull Dogg banahise bamurika amashusho y’indirimbo ‘Hip Hop’ iri mu zigize album yabo nshya bise ‘Icyumba cy’amategeko’.
biteganyijwe ko igitaramo cyo kumurika alubumu bise ‘Icyumba cy’amategeko’ kizab atariki ya 24 Kanama 2024 mu ihema rinini ryo muri KCEV