SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Joe Biden yashyizwe mu kato nyuma yo kwandura COVID -19
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Joe Biden yashyizwe mu kato nyuma yo kwandura COVID -19
Andi makuru

Perezida Joe Biden yashyizwe mu kato nyuma yo kwandura COVID -19

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: July 18, 2024
Share
FILE - In this Nov. 24, 2020, file photo President-elect Joe Biden puts on his face mask after introducing nominees and appointees to key national security and foreign policy posts at The Queen theater in Wilmington, Del. Congress is bracing for Biden to move beyond the Trump administration’s state-by-state approach to the COVID-19 crisis and build out a national strategy to fight the pandemic and distribute the eventual vaccine.(AP Photo/Carolyn Kaster, File)
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yanduye COVID-19, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye bivuga ko yapimwe ku wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, bagasanga yarayanduye.

Biden w’imyaka 81, yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Las Vegas, aho yaniteguraga gutanga ijambo mu nama ngarukamwaka ya UnidosUS, ni bwo yagaragaweho n’ibimenyetso bya Covid bamupimye barayimusangana.

Umuganga we yavuze ko Biden yahawe dose ya mbere y’umuti wa Paxlovid, hanyuma akaba agiye kwishyira mu kato mu rugo rwe muri Rehoboth Beach, Delaware nk’uko amabwiriza y’Ikigo cya Leta ya Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo abiteganya.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karine Jean-Pierre, yavuze ko ubutumwa bw’umuganga bwagaragaje ko “Perezida yagaragaje ibimenyetso byo guhumekera hejuru, birimo gushoka kw’amazi yo mu mazuru kwa hato na hato, agakorora kadashira ndetse no kumva atameze neza muri rusange.”

Karine yavuze ko Biden “Yari ameze neza mu gihe cy’igikorwa cya mbere yakoze, ariko nyuma kuko yumvise atameze neza, byabaye ngombwa ko apimwa COVID-19, hanyuma ibisubizo bigaragaza ko afite iyo virusi.”

Abari bateguye inama Biden yagombaga kuvugamo ya UnidosUS, bamenyesheje abatumirwa ko yababajijwe n’uko atabashije kuyitabira, na bo bahamya ko bavuganye akabahamiriza ko yasanzwemo COVID-19.

FILE – In this Nov. 24, 2020, file photo President-elect Joe Biden puts on his face mask after introducing nominees and appointees to key national security and foreign policy posts at The Queen theater in Wilmington, Del. Congress is bracing for Biden to move beyond the Trump administration’s state-by-state approach to the COVID-19 crisis and build out a national strategy to fight the pandemic and distribute the eventual vaccine.(AP Photo/Carolyn Kaster, File)
1000 yashimiye ibigo 73 by’abagore bahize abandi mu iterambere ry’abagore mu Bucuruzi no mu buyobozi (Amafoto)
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yasimbuye Col (Rtd)Ruhunga ku buyobozi bwa RIB
Ubuyobozi n’abakozi ba Winner Bet basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’ivuriro rya The Kinsley Blake Hanner’ (Amafoto )
Rubavu :Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gushyingura 13 bahitanywe n’ibiza
Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Roulette Table Numbers

February 25, 2025

Is Little Bat Slots Real

May 28, 2024

10 Jili Casino Online

May 28, 2024

What Are The Best Free Casino Pokies Games For Android In Australia

September 5, 2023

Big Boost Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Good Internet Casinos Ireland

January 25, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?